Niyigena Clément wa Rayon Sports mu mwambaro wa APR FC

Sangiza iyi nkuru

Myugariro Niyigena Clément wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yagaragaye mu mwambaro wa APR FC, bishimangira ko yamaze gusinyira iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ifoto yamaze gukina hanze yerekana uyu musore ari mu biro bya APR FC, yambaye umwambaro wayo anasoma ikirango cyayo.

Iyi foto yagiye hanze nyuma y’amakuru yari amaze avuga ko uyu musore yamaze gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri, n’ubwo iyi kipe itarabyemeza ku mugaragaro.

Clément ni incuro ya kabiri yerekeje muri APR FC kuko no muri 2019 yari yarigeze kuyisinyira, gusa birangira yerekeje muri Marines FC nk’intizanyo.

APR FC kandi amakuru avuga ko yamaze gusinyisha abarimo Ishimwe Christian na Ramadhan Niyibizi bahoze bakinana muri AS Kigali; cyo kimwe na rutahizamu Ishimwe Fiston wahoze akinira Marines FC.

Aba bakinnyi byitezwe ko bashobora kuzerekanirwa hamwe mu minsi iri imbere, nk’uko iyi kipe isanzwe ibigenza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Niyigena Clément wa Rayon Sports mu mwambaro wa APR FC
    Igendere mwana wa mama ntitwakurenganya watanze ibyo warufite byose reyo ni yakera

  2. Niyigena Clément wa Rayon Sports mu mwambaro wa APR FC
    Igendere mwana wa mama ntitwakurenganya watanze ibyo warufite byose reyo ni yakera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *