Niyo Bosco na Murindahabi baremeza ko batigeze bashwana

Niyo Bosco abona ageze ku rwego rwo kunganira Murindahabi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Niyo Bosco uherutse gutangaza ko yatandukanye na MIE Empire yamurebereraga inyungu mu muziki, abona ageze ku rwego rwo kunganira umunyamakuru Murindahabi Irené kuko ngo akazi kamaze kumubana kenshi.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’uyu munyamakuru wamuhaga ubujyanama, yasobanuye ko bitandukanye n’ibyo bamwe bibwiraga, batigeze bashwana.

Niyo Bosco yabwiye Murindahabi ati: “Nakabaye ndi umwe mu bantu bagutera ingabo mu bitugu, tugafasha. Kuko njyewe hari aho wenda nageze, na experience nabonye yatuma mfasha n’abandi kugera aho nageze, bakanaharenga. Kubera iki se ahubwo aho kugira ngo mbe umuntu ukorerwaho igikorwa, ntafatanya nawe kugikoreraho undi muntu, na we akagera nk’aho nageze?”

Uyu muhanzi yongeye abwira uyu munyamakuru ati: “Nabonye ugize umwanya mutoya kandi nawe wari ufite byinshi byo kwitaho kuko tugusaba byinshi, ndavuga nti ‘kuki ntamufasha kugira ngo n’ibyo bike abasha kubona bigende byaguka?’ kandi ibyo ni byo natangiye. Uko abantu bagenda babibona, bazagenda babona imikoranire tuzaba dufitanye ifite byinshi ihindura kurenza ibyo isubiza inyuma.”

Murindahabi na we yatangaje ko Niyo Bosco yamwegereye, amubwira ko ashaka kumuruhura kuko ngo yabonaga afite akazi kenshi gatuma batabonana bihagije.

Ati: “Bosco yarambwiye ati ‘Irené uravunika, ufite akazi kenshi, ufite umwanya mutoya, ndi kukubona gakeya, hari ubundi buryo nabigenzamo kandi tukagabanya imvune. Ntabwo rero ibyo nari kubyanga, kandi ntibyitwa gushwana.”

Murindahabi yari amaze imyaka 3 ari umujyanama wa Niyo Bosco. Asigaranye iyi nshingano ku bavandimwe babiri baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas.

Niyo Bosco na Murindahabi baremeza ko batigeze bashwana
Niyo Bosco na Murindahabi baremeza ko batigeze bashwana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *