Nizeye neza ko Zari azaba uwanjye- Umuhanzi Ringtone

Sangiza iyi nkuru

Umunyakenya uririmba indirimbo zihimbaza Imana uzwi nka Ringtone amaze iminsi uvugwa cyane bitewe no kuba ashaka kwiyegurira umutima wa Zari Hassan Tlale  wahoze ari umugore wa Diamond, kuri ubu yamaze gutangaza ko atacika intege kugeza yegukanye uyu mugore.

Ibi uyu muririmbyi yabitangaje nyuma yaho  Zari yanze kwakira impano y’imodoka yari yagenewe n’uyu muhanzi ubwo yari yerekeje muri Kenya mu birori byitwa “Purple concert”
Nyuma y’ibi byose havuzwe byinshi ahanini bigaruka kuri Ringtone uvuga ko ntagahunda afite yo gucika intege kugeza yegukanye Zari umugore w’abana batanu.

Ringtone yatangarije Kenyan Daily ko azakora igishoboka cyose kugira ngo agere ku cyo yiyemeje.

Ati”Abacika intege vuba ntibatsinda, sinzacika intege sinzareka zari nzakomeza kugeza mwegukanye”

Ringtone akomeje kwereka Zari ko ariwe mugabo yari ategereje kuva yatandukana na Diamond.Gusa,imigambi ye ishobora kuba irmo kirogoya nyuma yaho  Zari atangaje ko atazi uwo Ringtone wirirwa avuga ko  yamukunze bitavugwa.

Dore bimwe mu biteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *