Se w’umuhanzi Diamond Platnumz, Abdul Juma avuga ko we n’umuhungu we babanye nk’aho nta sano iri hagati yabo.
Uyu mugabo yatangaje aya magambo nyuma yo kumva ko umuhungu we yatashye inzu nshya azajya abamo n’umukunzi we mushya, Tanasha Donna Oketch.
Aganira n’ikinyamakuru Ijumaa, uyu mubyeyi yavuze ko iby’ubuzima bwa Diamond abibona ku mbuga nkoranyambaga, ko nta mubano uri hagati ye n’umuhungu we.
Ati “ Urabizi ko [abwira umunyamakuru] njye n’uriya muryango turi abantu babiri batandukanye. Nababonye barimo kurya iraha mu nyubako nshyashya Diamond yujuje. Njye sinatumiwe, ariko ibyo ntibimpanagyikisha kuko njye na we hasigaye izina gusa.”
Abdul Juma avuga ko n’ubwo abanye n’umuhungu we gutyo, ibi bidakuyeho kuba bombi bazi ukuri.
Ati “ Njye nziko mfite umwana witwa Diamond na we aziko afite se ari we njyewe, gusa nta kintu na kimwe duhuriraho.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Se wa Diamond yakunze kumvikana mu bitangazamakuru avuga uburyo umuhungu we atamureba n’irihumye. Ni mu gihe umuhungu we adakozwa ibyo kwiyegereza se kuko ngo yamutaye akiri muto.


