Njye si ndi umuntu wirebaho gusa- Eden Hazard

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu w’Ikipe ya Chelsea mu Bwongereza atangaza ko atari umuntu wirebaho gusa ku ngingo yo gutsinda ibitego.

Uyu mukinnyi avuga ko abatoza barimo Jose Mourinho, Antonio Conte na Maurizio Sarri bamusabye gutsinda ibitego byinshi bishoboka ariko ko asanga ari byiza ko yazajya ahereza umupira n’abandi bagatsinda.

Yagize ati “ Ibi nibyo nkomyi ku kuba naba umukinnyi ukomeye ku isi. Abatoza nka Mourinho, Conte na Sarri bansabye gutsinda ibitego 40 cyangwa 50 mu mwaka w’imikino umwe. Ubu se birashoboka? Simbizi? Bazi ko nabishobora ariko njye numva bitoroshye ariko nzagerageza.”

Mu kiganiro na The Times yongeyeho ati “ Ndashaka kuba igihangange ariko nanone numva naha n’abandi bagatsinda. Si njye gusa ni intego ya buri umwe gufasha ikipe yacu ngo itsinde. Si ndi umuntu wirebaho gusa.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Kugeza ubu Eden Hazard amaze gutsinda ibitego 12 anatanga imipira 10 ivamo ibitego mu mikino 24 amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino.

Ibi bitandukanye n’umwaka wabanje aho yageze iki gihe afite ibitego 16.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *