img-20201116-wa0037.jpg

Nkombo: Abagore barataka imvune baterwa n’imirimo y’ingufu bakora

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi barasaba Akarere na Minisiteri ifite umuryango mu nshingano kubitaho by’umwihariko kubera imirimo ivunanye bakora bamwe bikabaviramo n’ubumuga bugaragara bitinze kubera uburyo bayikora, bagafashwa kubona igishoro bagahanga imirimo itabagiraho ingaruka, abakiri bato muri bo bagafashwa kwihangira imirimo itabatera gusaza imburagihe.

Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe muri bo yasanze bakora imirimo yo guheka amatafari mu mugongo bayajyana kubaka amashuri ku ishuri ryitwa “Foundation School” mu mudugudu wa Rebero akagari ka Bigoga,bayitangarijwe ko bababazwa no kumva ngo mu gihugu hari imiryango yita ku mibereho y’abagore nyamara ntibagereho, Akarere, Inama y’Igihugu y’Abagore na Minisiteri ifite umuryango mu nshingano, mu rwego rwo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bakaba ntacyo babakorera kibakura muri iyo mirimo mibi, bakumva barasigaye inyuma mu mibereho.

Bavuga ko amatafari, imicanga, amabuye, sima n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi bishobora guhekwa bituruka mu mujyi wa Rusizi, ubwato bukabigeza ku Nkengero z’ukivu mu bice by’umurenge wabo, bakaza kubiheka mu mugongo kuko abagabo ngo ibyo guheka imitwaro batabikozwa kandi kariya gace batajya bikorera ku mutwe kubera imico y’i Bukavu muri RDC yo guheka imitwaro bigana kandi ngo ikorwa n’abagore, bamwe bakayiheka banatwite kubera kubura uko bagira, n’abana batwite bakaba bahangirikira.

Umwe ati: “Ibikoresho byose by’ubwubatsi bishobora guhekwa ni twe abagore tubitwara, byaba ibyubaka amashuri, insengero cyangwa izindi nyubako kubera imibereho mibi dufite, nta mugabo ushobora kubiheka gutya, ni imirimo y’abagore kandi nta kindi gihari byatwazwa,dore ko nta modoka n’imwe irakandagira ino kuva iki kirwa cyaremwa.’’

Yunzemo ati: “Ni imvune ikomeye cyane kandi hari igihe tuyaheka gutya dutwite dushoreye n’utwana duto kubera kubyara indahekana, ikibabaje kikaba ko tubikora tutariye kuva mu gitondo kugera nijoro, ari amatafari n’indi mitwaro tubonye tukayitwarana inzara. Watwara amatafari nk’aya, uri umugore ukuze, inzara ikurya, ukavuga ko ufite iyihe mibereho?’’

Mugenzi we na we ati: “Abagore bo ku Nkombo turavunika bikabije kandi ntitwitaweho ntitwabura kubivuga. Nk’ubu mfite abana 4 bato nta mugabo ngira, nta n’uwo nabasigiye. Aya matafari tuzamukana uyu musozi ureshya utya, iyo utwaye 300 baguha amafaranga 1500 kandi ushobora kuva saa moya z’igitondo ukagera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba utarayagezaho, utayagejejeho nta faranga utahana. Ku bafite abagabo baba baragiye mu burobyi n’isambaza zabaye ikibazo, abatabafite bwo ni urupfu mu rundi.’’

Nganyirimana Belancille ni umukobwa w’imyaka 22. Amaze imyaka 3 arangije ayisumbuye, yabuze icyo akora aza guheka ayo matafari,amabuye n’imicanga.

Ati: “Kugira ngo nzuzuze amatafari 300 nzamuka uyu musozi ni ikibazo. Ayo mpakorera ntiyadufasha mu rugo ni ay’amavuta yo kwisiga gusa kandi turi benshi twarangije ayisumbuye turi muri iyi mibereho igayitse. Leta nidufashe nk’urubyiruko rw’abakobwa tubone icyo dukora kitwubahisha kuko iyi mibereho ni yo itera bamwe muri twe gutwara inda zitateganijwe cyangwa kwishyingira imburagihe kubera kwiheba.’’

img-20201116-wa0037.jpg Abagore bavuga ko ari imvune ikomeye kuzamukana uyu musozi imitwaro y’amatafari

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rusizi, Uwizeyimana Perpetue, yemera ko imibereho y’abagore bo ku Nkombo ari mibi cyane ugereranije n’ahandi mu karere, icyakora ngo inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu hari icyo yaba igiye kubamarira.

Ati: “Bari mu mibereho mibi cyane rwose natwe turabizi kuko uretse no ku Nkombo, iyo mirimo ibaca umugongo usanga bayikorera no mu yindi mirenge abagabo babo bibereye mu ngo cyangwa mu burobyi butagira icyo bwinjiza kigaragara, bamwe abagabo baranabatanye utwana duto bagakora iyo mirimo banadushoreye, mu by’ukuri si imibereho yiyubashye,imvune yabo ni umwihariko.’’

Yunzemo ati: “Iyo abagabo bigendeye gutyo abagore barwana no kuzamura ingo bonyine bagahangayika cyane, ariko twabakoreye ubuvugizi inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu yazanye inkunga yo gufasha abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, abo ku Nkombo na bo bazitabwaho tubafashe guhanga iyo mirimo, bave muri ziriya mvune.’’

img-20201116-wa0036.jpg

Umurenge wa Nkombo ugizwe n’abaturage barenga gato 20.000,abagore barenga 65% nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bwaho, nta mirimo yinjiza amafaranga itavunanye babona, ari yo mpamvu n’ubuharike, ubushoreke, kimwe n’abagore batabwa n’abagabo bihiganje.

img-20201116-wa0035.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nkombo: Abagore barataka imvune baterwa n’imirimo y’ingufu bakora
    ntabwo babeshye kuko birababaje kabisa.ariko mbona bahakoze umuhanda imodoka yarya iyatwara kuko ubuzima bwabantu buzahangirikira,ministeri ibifite munshingano nigire icyo ibikoraho.murakoze

  2. Nkombo: Abagore barataka imvune baterwa n’imirimo y’ingufu bakora
    ntabwo babeshye kuko birababaje kabisa.ariko mbona bahakoze umuhanda imodoka yarya iyatwara kuko ubuzima bwabantu buzahangirikira,ministeri ibifite munshingano nigire icyo ibikoraho.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *