Nkombo: Baribaza uko babaho mu gihe ubuyobozi bwahagaritse uburobyi mu Kiyaga cya Kivu

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo bahangayikishijwe n’icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’uburobyi mu Kiyaga cya Kivu, aho aba baturage basanzwe batunzwe n’ubu burobyi bavuga ko ubuzima bugiye guhagarara.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwahagaritse ibikorwa by’uburobyi mu Kiyaga cya Kivu mu gihe cy’amezi 2 kugirango ngo umusaruro urusheho kwiyongera, mu gihe abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo batunzwe n’uburobyi bavuga ko imibereho irushijeho kubagora.

Ikirwa cya Nkombo cyihariye Umurenge wa Nkombo ugizwe n’utugari 5 gituwe n’abaturage basaga 17000 kandi 80% byabo batunzwe n’uburobyi bwo mu kiyaga cya Kivu.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkombo bwabwiye Ijwi rya Amerika ko bugiye gushishikariza abaturage ibikorwa byo gushakishiriza mu yindi mirimo.

Umwe muri aba baturage ariko avuga ko benshi muri bo batunzwe n’uburobyi kandi ngo benshi bakaba nta butaka bwo guhingaho bafite kubw’ibyo bakaba ngo hagati aho bagiye gushakishiriza muri Congo.

dsc_3414_

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkombo nabwo bwemeza ko koko iyo ikiyaga cya Kivu gifunze ubuzima buba bukomeye ku baturage, aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Jean de Dieu Rwango yagize ati: “ Iyo I Kivu gifunzwe kugirango umusaruro ubashe kororoka, ndavuga amafi, isambaza, byororoke hanyuma bazasubiremo bagire umusaruro ufatika bakuramo, baba babayeho mu by’ukuri mu buzima butari bwiza cyane kuko, abenshi urumva baba bari batunzwe n’uburobyi, icyo gihe tugira ikibazo gikomeye cy’umutekano kuko, biba bisaba ko nyine ba bantu bari batunzwe n’ibyo mu mazi babaho mu by’ukuri basa nk’aho ntacyo bari gukora, bikadusaba imbaraga nyinshi cyane kugirango tubafashe kwitwararika ducunge ko wenda nta waba yafata nk’utuntu twa mugenzi we ,”

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko bugiye gukorana inama n’abarobyi muri ibi bihe batari kuroba bubashishikariza gushakishiriza ahandi aho kumva ko aria bantu bo mu mazi gusa ahubwo bagira uruhare no mu zindi gahunda za leta dore ko iki kirwa gifite n’ibikorwaremezo by’ibanze nk’umuriro ndetse n’imihanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *