Nkombo: Bavuga ko batangiye kwigishwa ‘kuboneza urubyaro’ amazi yararenze inkombe

Sangiza iyi nkuru

Abatuye ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo, aho imiryango imwe n’imwe ngo ibasha kurya rimwe ku munsi, ibyo ngo bikaba biterwa n’umubare munini w’abagize umuryango.

Aba baturage bavuga ko ibyo kuboneza urubyaro batangiye kubyigishwa n’ubundi baramaze kubyara abana benshi, aho usanga urugo rumwe rufite abana barindwi, icyenda cyangwa se n’abari hejuru ya 10.

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka nka 60 avuga ko abaturage barya saa sita ari mbarwa. Ati “Niba se umuntu afite umuryango w’abana batanu cyangwa se barindwi urumva afite ibyo kubahaza, urwo rubyaro twaruboneje igihe cyararenze, twarabaye benshi”.

Undi ati “Abana icyenda nabyaye, nagombaga kubyara nka 20 kuko twebwe twagiraga ibyo kurya icyo gihe, byarahindutse ubu ni bike cyane, ntabwo barya, barya nka nimugoroba babonye nk’ibijumba bibiri, uwabonye ibijumba bibiri cyangwa imyumbati aba akaze pe”.

Umusaza ufite imisatsi yabaye uruyenzi na we ashimangira ko kuboneza urubyaro babimenye amazi yararenze inkombe,none ubu bamwe bakaba bataranabyumva neza.

Ati “Njyewe navutse ibyo kuboneza urubyaro bitariho, batangiye kubyigisha ari nk’impitagihe, no kugira ngo abahungu bacu babyumve biragoye”.

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu Murenge wa Nkombo, Umuhire Neophyte, aganira na Radiotv1, avuga ko iyo banditse abana, mu kwezi kumwe aba ari nka 40 cyangwa 50.

Ati “Urumva rero ntabwo turinganiza, ntabwo turinganiza imbyaro”.

Akomeza avuga ko ibi biterwa n’imyumvire ya bamwe mu baturage ndetse n’imyigishirize y’amwe mu madini abuza abayoboke bayo kuboneza urubyaro.

Ikirwa cya Nkombo gifite ubuso bwa 29.7Km2 kikaba gituwe n’abaturage basaga ibihumbi 19, aho abagera ku 1850 batuye ku bucucike bwa Km2 imwe. Abagera ku 7608 babarizwa mu kiciro cya kabiri cy’Ubudehe n’aho ababarirwa mu 2227 bari mu cya mbere.

Abenshi muri aba baturage batunzwe n’uburobyi n’ubwo bwose bavuga ko amabwiriza mashya bashyiriweho atemerera buri wese kuba yaroba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *