Nkunda cyane umugore wanjye ariko sinareka no gusambana n’abandi ku ruhande

Sangiza iyi nkuru

Mfite imyaka 37 umugore wanjye akagira 34. Imyaka 8 irashize tubana, twabyaranye abana babiri, umwe afite imyaka 4 undi afite umwaka umwe n’igice.
Mfite inzu nziza n’akazi, nubwo wenda kantesha umutwe ariko niko nkesha ibyo mfite byose. Si ndi umwizerwa imbere y’umugore wanjye ariko ndamukunda kuko ni byose kuri njye.
Twagiranye gahunda nyinshi [undi mugore], gahunda iheruka ni umunsi naganiraga n’umugore twahuriye muri Gym nkoreramo mu gace ntuyemo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umugore w’imyaka 41 y’amavuko, twaramenyanye duhana nimero tugakomeza kuvugana. Rimwe yarantumiye ahantu hihariye ari nabwo twakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere.
Twakomeje kugirana gahunda nyinshi mu mezi 10 yakurikiye ariko umubano waje kuzamo agatotsi ubwo namubwiraga ko ntata umugore wanjye ku bwe.
Numva ntakwibuza umugore wanjye n’abana kandi na none nkumva kugirana gahunda n’abandi bagore nabyo ntabireka. Nzakore iki, mungire inama. ndamukunda ariko na none akandi gatinda kakanzamo nahura n’abandi tukaryamana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *