Nkundabanyanga Eugenie wagizwe umwere n’urukiko rukuru muri Gashyantare 2022 ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, arashinja uwitwa Karangwa Charles ubarizwa mu karere ka Kicukiro kumushinyagurira.
Uyu mukecuru w’imyaka 82 y’amavuko yumvikanye cyane mu binyamakuru mu mwaka ushize, ubwo ubushinjacyaha bwemezaga ko ari we ‘Nyirankundabanyanga’ wakatiwe n’Urukiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30, agatoroka ubutabera.
Yarafunzwe, ariko nyuma arafungurwa hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rwasanze atari we Nyirankundabanyanga, asobanura ko intandaro yo kuregwa ari amakimbirane ashingiye ku isambu apfa na Karangwa iherereye mu murenge wa Gatenga ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 100.
Kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, Nkundabanyanga yasubiye mu rukiko rukuru, aho Karangwa yamureze hamwe n’abandi barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, uwari umupolisi n’umunyamategeko, abashinja gukora inyandiko mpimbano no guhindura umwirondoro; dosiye ifitanye isano n’urubanza rwabanje.
Nk’uko byatangajwe na Ukwezi TV, Karangwa yumvikanye avuga ko Birushyabagabo wari umugabo wa Nkundabanyanga akiriho, ariko ngo uwari Gitifu wa Byumba yasohoye icyemezo cyemeza ko yapfuye (Death Certificate), gusa abajijwe niba azi aho aherereye ngo amurange, yasubije ko atabishinzwe.
Nkundabanyanga yavuze ko Karangwa yamukoze mu mabere ubwo yahamirizaga mu rukiko ko Birushyabagabo akiriho. Ati: “Karangwa akaba noneho yankoze mu mabere, neza neza akaba yanyeretse ko amfite mu gipfunsi cye. Yavuze ko nahunze n’abana banjye, n’umugabo wanjye, akaba ari njye ngaruka njyenyine, ntazi yuko umugabo wanjye yapfuye. Yahambwe n’abavandimwe, barabajijwe na RIB, barahari.”
Umukobwa wa Nkundabanyanga na we wari witabiriye uru rubanza, aremeza ko se yapfiriye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ati: “Ibyo turi gukorerwa byose ni agashinyaguro. Papa wanjye yapfuye tukigera muri Congo. N’ubu Karangwa uyu munsi yavuze ko Papa wacu ariho. Ese iryo jambo kuba arivuga abona twebwe tudakomereka? Ese Papa yishe nde? Mama yishe nde?”
Karangwa aracyahamya ko Nkundabanyanga ari we Nyirakundabanyanga, akemeza ko yakoze jenoside, ndetse yasabye ubushinjacyaha kujuririra icyemezo cy’urukiko rukuru. Urubanza ruteganyijwe tariki ya 2 Gashyantare 2023, mu rukiko rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza.
Umuryango wa Nkundabanyanga urahamya ko uwasaba Karangwa kuvuga amazina y’abantu avuga ko bishwe n’uyu mukecuru muri jenoside yakorewe Abatutsi atababona, ukemeza ko icyo yimirije imbere ari iyi sambu yaba ashaka kuwuhuguza, yifashishije izi manza.



One Response
Nkundabanyanga wagizwe umwere ku byaha bya jenoside arashinja Karangwa Charles kumushinyagurira
Nkurikije iyi nkuru y’uyu mukecuru na Karangwa nibaza byinshi ku butabera bwa nyabwo bukwiriye.
Niba uyu mukecuru arengana akarenganywa na Karangwa kubera isambu ye.
Kuki Karangwa atabiryozwa? Imbaraga Karangwa afite ziva he? Ashinzwe iki?
Niba Karangwa nawe afite ibimenyetso cyangwa arenganwa nuyu mukecuru nahabwe ubutabera.
Ubu niba isambu ari iyuyu mukecuru ubutabera kuri yo buzatangwa atakiriho? Akenane ibyakamusindagije mu zabukuru.
Ababishinzwe babirebe ariko bimaze igihe kandi umukecuru atabaza hose.
Aya marina y’uwo mukecuru akwiye guhozwa.