Nkurikiye ababajwe n’igitabo kivuga ko Ikinyarwanda kimira Ikirundi mu mpunzi

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi, umutekano n’iterambere ry’Abarundi hamwe na Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye yagaragaje ko ababajwe n’igitabo kivuga ko ururimi rw’Ikinyarwanda rurimo riramira Ikirundi mu mpunzi ziba mu Rwanda.

Iki gitabo cyitwa ‘Une Forte Influence du Kinyarwanda sur la Langue Kirundi’ gisobanura ngo ‘Imbaraga Ikinyarwanda Gifite mu Kumira Ikirundi’ cyanditswe n’Umurundi witwa Patience David Mbonabucya wiga indimi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Muri iki gitabo, Mbonabuca yasobanuye ko impunzi z’Abarundi nyinshi zitakaza Ikirundi bitaziturutseho, ahubwo biterwa n’akazi bakora bari mu Rwanda cyangwa imibereho barimo.

Yasobanuriye VOA Ati: “Bisobanura ko umuntu uvuga Ikirundi iyo ageze mu Banyarwanda, Ikirundi kirazima burundu, agatangira kuvuga Ikinyarwanda gusa. Abanyeshuri biga mu mashuri amwe n’Abanyarwanda, abarimu ni bamwe. Rero iyo barimo barigisha, abarimu bakigisha Ikinyarwanda, Umurundi akiga kwa kundi, baba basohotse hanze bavugana n’Abanyarwanda kuko Abarundi baba ari bake, ugasanga rero kubera ari ururimi bavuga rudasaba umuntu urusobanura, bagasanga bisanzemo rero.”

Yakomeje ati: “Mu bucuruzi naho rero, ugasanga abacuruzi benshi ni Abanyarwanda kandi Umurundi uba mu Rwanda birasaba ko agenda avuga rwa rurimi bumvikana kugira ngo abone serivisi. Si serivisi gusa, n’abarimu ushobora kuba ufite amashuri wize, ukabona hariho umwanya ushobora gukoramo, bakakubwira bati ‘uzi Ikinyarwanda’ cyangwa ugasanga ni serivisi isaba Ikinyarwanda. Kandi rero usanga [kwiga Ikinyarwanda] byoroshye, ntibigutwara umwanya munini.”

Nkurikiye avuga ko igitabo gishobora kuba cyaranditswe ku mpamvu za politiki

Pierre Nkurikiye usanzwe ari umuririmbyi ku muco, umwanditsi n’umukinnyi w’amakinamico, yavuze ko Mbonabuca yandika iki gitabo, ashobora kuba yarabitewe n’impamvu za politiki, ngo akaba yari agamije kwerekana ko Ikirundi kiri inyuma y’Ikinyarwanda; ururimi rukoreshwa mu gihugu yahungiyemo.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’iyi radiyo, ati: “Ni ibisanzwe ko bashobora kuvuga ijambo rimwe cyangwa abiri mu Rwanda kuko indimi ziratirana, ku Isi nta rurimi rwihagije. Kuvuga ko ururimi rwamira urundi, iryo ni ryo kosa rya mbere…”

Mu gusobanura ko Ikinyarwanda kitigeze kimira Ikirundi, Nkurikiye yavuze ko nk’urugero Abarundi bari barahungiye mu Rwanda u Burundi bwakiriye bose bavugaga ururimi kavukire, aho kuvuga urwo mu buhungiro.

Ahubwo abona ko iki gitabo gishobora kuba cyaranditswe ku mpamvu za politiki. Ati: “Ashobora kuba yarahendahenzwe n’abifuza ko u Rwanda n’ururimi rwabo rwitwa ko ruhambaye, ruri hejuru cyangwa na we akabikora ku mpamvu za politiki, akavuga ati ‘Njyewe ko nahunze, reka kiriya gihugu ncyerekane ko kiri hasi, nerekane ko n’Ikirundi cy’iwabo ntacyo kimaze.’ Muri icyo gihe urumva ko aba yahemukiye igihugu, amaherezo akazabikurikiranwaho.”

Ariko Mbonabuca ahakana kwandika iki gitabo ku mpamvu za politiki, cyane ko ngo atari n’umunyapolitiki. Ati: “Njyewe iki gitabo ntabwo nacyanditse ku mpamvu za politiki, nta n’ubwo kandi nkina politiki njyewe. Ndi umunyeshuri, nkora mu bijyanye n’uburezi. Igitabo ni icy’uburezi, ntabwo ari icya politiki.”

Mu gusobanura impamvu Nkurikiye yaba yagisesenguye muri ubu buryo, Mbonabuca yasobanuye ko ari uko igitabo bivugwa ko ari nk’indorerwamo, umuntu wese ugisomye ashobora kwibonamo, bityo bisanzwe ko n’abanyapolitiki bakibonamo politiki.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *