Nkurunziza yayoboye igihugu cyari kirwaye impande zose_Perezida Ndayishimiye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye avuga ko uwo yasimbuye kuri iyi nshingano, nyakwigendera Pierre Nkurunziza yayoboye igihugu cyari kirwaye impande zose, agisiga kimeze neza.

Perezida Ndayishimiye yabitangarije mu kiganiro ‘Iragi’ cyatambutse kuri shene ya YouTube y’Umukuru w’u Burundi, mu gihe Abarundi bitegura kwibuka Pierre Nkurunziza uzaba amaze umwaka apfuye, tariki ya 8 Kamena 2021.

Nkurunziza yatangiye kuyobora u Burundi tariki ya 26 Kanama 2005, hashingiwe ku masezerano ya Arusha yashyizweho umukono n’impande zari zishyamiranye mu gihugu, zari zimaze igihe mu ntambara ishingiye ku moko.

Perezida Ndayishimiye avuga ko icyo gihe u Burundi bwari bufite ibibazo bikomeye, bwaracitsemo ibice ku buryo kuyobora iki gihugu byari bigoye.

Yagize ati: “Yayoboye igihugu navuga ko cyari kirwaye impande zose. Kuvura u Burundi si ikintu cyari cyoroshye. Ntibyari byoroshye kuko, nawe nyumvira igihugu inzego z’umutekano bavuga bati ‘ntibigikunda ko haba inzego z’umutekano zirinda bose’, ugahita uba umuyobozi w’izo nzego z’umutekano, ukabona ko azifitiye icyizere, na zo zimufitiye icyizere, si ibintu biba byoroshye.”

Yakomeje ati: “Ukagira Leta, Leta udashobora kuvuga ngo umuntu ukoze nabi uramweguza, urumva kari akajagari. Ukabona barimo baragumura abantu ngo bose bagumuke, abakozi ba Leta bakagumuka, bose bakagumuka. Hanyuma rero, ukabona no mu ishyaka hacitsemo ibice bibiri. Yagize ibibazo bikomeye cyane ariko gato gato arakomeza, agenda intambwe ku ntambwe, bigaragara ko yari afite icyerekezo, avuga ngo tugeze aha kandi nzi ko tuzagerayo.”

Muri icyo gihe kandi, ngo n’ibitangazamakuru byose nta kindi byakoraga, atari ukurwanya Leta, nta kindi bishaka keretse intambara mu gihugu. Gusa ngo ibyo yabibonaga nk’ibyoroshye abigereranyije n’intambara y’amoko igihugu cyari kimaze kwigobotora.

Perezida Ndayishimiye avuga ko Nkurunziza yagiye Abarundi baramaze kunga ubumwe, abanyapolitiki batakiri mu mwiryane. Ati: “Yagiye ibyo yamaze kubigeraho.”

Pierre Nkurunziza yapfiriye mu bitaro bya Karusi mu Burundi tariki ya 8 Kamena 2020, azize indwara y’umutima. Yaburaga iminsi mike ngo asimburwe na Evariste Ndayishimiye wari umaze ibyumweru bibi atsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *