Inama y’abayobozi bakuru b’ishyaka RRM rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera hanze y’igihugu kuri iki Cyumweru, itariki 21 Ukwakira 2018 yafashe icyemezo cyo gusezerera mu ishyaka abayoboke batatu ari bo; Noble Marara, Camille Nkurunziza na Andrew Kazigaba.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’iri shyaka Bwiza.com yabashije kubona, riravuga ko iki cyemezo cyo gusezerera aba banyamuryango bari mu barishinze gifashwe nyuma y’igihe kirekire ubuyobozi b’ishyaka RRM bwihanganira ibikorwa n’imyitwarire byabo byerekana ubwigomeke ku murongo ngenderwaho w’ishyaka no ku buyobozi bwaryo.
Umwe muri aba; Noble Marara, wigeze no kuba mu bashinzwe kurinda perezida kagame ari umushoferi mbere yo guhunga, we ngo akaba amaze n’igihe yigaragaza mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga arwanya umurongo ngenderwaho w’ishyaka n’ibikorwa RRM ihuriyeho n’andi mashyaka yo mu rugaga rwa MRCD cyane cyane igikorwa ngo cyatangijwe mu mezi ashize n’umutwe wa FLN uherutse kwigamba gutangiza urugamba rwo gukuraho guverioma y’u Rwanda ariko hakaba hatazwi aho warengeye.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na Straton Nahimana, Umunyamabanga Mukuru wa RRM, risoza rimenyesha ko ibikorwa, imyitwarire n’imvugo z’abo bantu bose uko ari batatu uhereye ubu bidakwiye kwitirirwa RRM, MRCD cyangwa FLN, harimo ibyavugirwa kuri Radio Inyenyeri, ndetse n’ibyavugirwa ku rubuga rwa internet http:/rrm.rwanda.org kuko ngo Atari ibya RRM ahubwo ari ibyashinzwe na Noble Marara ku giti cye.


