Umugore witwa Norah wari ufite ubumuga bwo mutwe, yasambanyijwe nyuma aricwa n’abantu bataramenyekana, bamusanze aho yararaga ku mu Mujyi wa Kabale ahitwa Kigongi. Uyu wakomokaga muri Nyakabungo umurambo we wabonetse kuwa Gatatu mu buriri bwe yimukanaga gusa byari byagaragaye ko atabyutse nk’ibisanzwe. Umwe mu bamotari wagize amakenga, Willy Byomuhangi yabwiye Chimpreports ko ” Ahagana mu masaa sita twagiye kureba dusanga yapfuye.” Brian Ampaire uyobora polisi mu Karere ka Kabale, avuga ko hari ibikomere ku matama no ku ijosi rya Norah, bityo bigakekwa ko yasambanyijwe nyuma akicwa ariko yabanje kwirwanaho. Umurambo wa Norah wajyanwe mu bitaro gukorerwa isusuzuma nyoma ushyikirizwa ab’iwabo i Kanjobe ngo ashyingurwe. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


