Gx0Y3G4WkAABBvB

Norvege yashyikirije u Rwanda Francois Gasana ukurikiranweho ibyaha bya jenoside

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu, itariki 8 Kanama, bwakiriye Umunyarwanda ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, Francois Gasana uzwi na none ku izina rya Franky DUSABE, woherejwe n’Ubwami bwa Norvege.

Mu 2007 Francois Gasana yahamijwe icyaha akatirwa igifungo cy’imyaka 19 n’urukiko rwa gacaca rwa Nyange kubera uruhare yagize mu cyaha cya Jenoside.

Francois Gasana, yavutse mu 1972, avukira mu Kagari ka Bitabage, Umurenge wa Ndaro, Akarere ka Ngororero, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gasana yabaga mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Ngororero, mu Murenge wa Ndaro. Yari umunyeshuri mu Ishuri Ryisumbuye rya Save.

Gasana yoherejwe n’Ubwami bwa Norvège nyuma y’imyaka irenga ibiri afatiwe mu Mujyi wa Oslo mu Kwakira 2022.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushinjacyaha cyashimiye Ubuyobozi bw’Ubucamanza bw’Ubwami bwa Norvege kubwo kohereza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batorotse ubutabera n’ubufatanye bukomeje muri urwo rwego.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *