umusamb.png

Nsengimana amaze kurokora imisambi irenga 200 yari mu kaga

Sangiza iyi nkuru

Muganga w’inyamaswa witwa Olivier Nsengimana avuga ko amaze kurokora imisambi irenga 200 mu myaka igera kuri 6 kuva yatangira kuyororera mu cyanya cyihariye giherereye mu mujyi wa Kigali.

Nsengimana mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yavuze ko mu buzima bwe akunda imisambi kuko aho yavukiye yabagayo myinshi, akayikundira kuba yarabyutsaga abantu mu gitondo, zikanabataramira.

Yagize ati: “Abantu mu by’ukuri bakunda imbyino yayo…ijwi ryayo rihamagara. Ni inyamaswa isobanuye byinshi mu muryango mugari no mu muco.”

Nsengimana ngo yaje kubona abantu bahiga imisambi, bakayifungirana, hanyuma bakayigurisha, kimwe n’abayororera mu ngo zisanzwe cyangwa se mu mahoteli mu buryo butemewe. Ati: “Abantu benshi bakunda imisambi. Abenshi baba bashaka kuyigumana mu busitani. Rero habayeho kuyicuruza mu buryo butemewe n’amategeko.”

Muri uku kuyihiga no kuyorora mu buryo butemewe, ngo ni byo bivamo kuyihohotera nko: kuyica amababa no kuyikomeretsa amaguru kugira ngo itaguruka ikabacika.

Abonye ibi bibazo imisambi igira, Nsengimana avuga ko yagize igitekerezo cyo gushaka uburyo yayibungabunga, mu 2015 afungura icyanya cyayo cyitwa Umusambi Village abifashijwemo na Leta y’u Rwanda.

Kuva icyo gihe, Nsengimana avuga ko amaze kurokora imisambi 200. Ahamya kandi ko kuva yafungura iki cyanya, izi nyoni zororotse cyane kuko mu myanya ine ishize yonyine, umubare wayo wavuye kuri 487 ugera kuri 881.

umusamb.png

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *