Umukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda, Matteo Kaze Nshimirimana yasinyiye ikipe ya Raal La Louviere yo mu Bubiligi asanzemo abandi bakinnyi b’Abanya-Rwanda.
Nshimirimana yasinyiye Raal La Louviere nyuma yo kuva yo kuva mu ikipe yakiniraga ariyo RFC Seraing.
Uyu musore ukiri muto yitezweho byinshi muri iyi kipe kubera ubuhanga bwe agaragaza mu kibuga.
Matteo Kaze Nshimirimana akaba yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe ya Raal La Louviere yo mu Bubiligi ikinamo abanyarwanda 2.
Matteo Kaze Nshimirimana abaye umukinnyi wa gatatu w’umunya-Rwanda winjiye muri iyi kipe ya Raal La Louviere nyuma ya Samuel Gueulette uherutse kongera amasezerano muri iyi kipe na Dave Nilson Rwema Nsabimana wayinjiyemo mu minsi ishize.
Dave Nilson Rwema Nsabimana w’imyaka 16 yasinyiye Raal La Louviere nyuma yo kuva mu ikipe y’abato ya KAA Gent.





