Nshuti Divine Muheto ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, nyuma yo guhigika abakobwa bagenzi be 19 bari barihataniye.
Muheto yegukanye iri kamba mu birori by’umunsi wa nyuma w’iri rushanwa byabereye muri Kigali Arena i Remera. Ni ibirori byatangiye ku mugoroba w’ejo ku wa Gatandatu bisozwa mu masaha ya kare yo kuri iki Cyumweru.
Muheto wanegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe kurusha abandi, yegukanye irya Nyampinga w’u Rwanda ahigitse Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere na Kayumba Darina uri mu bahabwaga amahirwe menshi yo gutwara ikamba wabaye igisonga cya kabiri.
Uko ari batatu bari mu bakobwa 19 bari bamaze igihe mu mwiherero i Nyamata.
Mu bandi: Uwimana Jeannette wabaye umukobwa wa mbere witabiriye Miss Rwanda afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yatowe nka Nyampinga wagaragaje umushinga ufite udushya.
Nyampinga w’Umuco (Miss Heritage) we yabaye Ruzindana Kelia, uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) aba Ndahiro Mugabekazi Queen na ho uw’umunyampano aba Saro Amanda.
Muheto yatangiye kunugwanugwa akinjira muri Miss Rwanda
Nshuti Divine Muheto yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, byatangiye kunugwanugwa [ushatse wanabyita guhabwa amahirwe] ko ari we uzaritwara ku munsi wa mbere yinjira muri iri rushanwa.
Uyu mukobwa w’imyaka 18 yitabiriye Miss Rwanda yinjiriye ku itike y’Intara y’Iburengerazuba aho yanyuze mu ijonjora ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Mutarama 2022.
Agikandagira mu irushanwa ni bwo yahise atangira kumenyekana bitewe n’amagambo yatangajweho na Miss Mutesi Jolie wari umwe mu bagize akanama nkemurampaka uwo munsi.
Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2016 yabwiye Muheto ko ari “mwiza pe!”, bikurura impaka nyinshi cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Abenshi bari baragaragaje ko amagambo ataka uriya mukobwa ya Miss Jolly uri mu bafite izina riremereye mu irushanwa rya Miss Rwanda ari ukugaragaza uruhande abogamiyeho, ndetse ko atakagombye kwitwara atyo bijyanye n’inshingano yari afite.
Cyakora cyo abari bashyigikiye amagambo ya Miss Jolly bavuze ko afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo abona mu gihe cyose ari ukuri.
Muheto yabaye Miss Rwanda wa 2022 asimbuye Ingabire Grace watwaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2021.


