Ikinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa gitanga igihembo cya Ballon d’Or, cyatangaje ko icy’uyu mwaka kitazatangwa kubera uruhare icyorezo cya Covid-19 cyagize mu guhungabanya amarushanwa atandukanye.
Igihembo cya Ballon d’Or buri mwaka gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi mu mupira w’amaguru binyuze mu matora.
Ni ubwa mbere iki gihembo kigiye kudatangwa kuva mu mwaka wa 1956.
Umuyobozi w’amakuru muri France Football, Pascal FerrĂ©, aganira na Associated Press, yavuze ko 2019/2020 wabaye “umwaka udasanzwe” ku buryo gufata ibyemezo byo gushingiraho bagatora uzatwara Ballon d’Or byari kugorana.
Yakomeje ati: “Ntabwo ari icyemezo twafashe bitworoheye, ariko tugomba kucyemera kuko bitashoboraga kuba nka Ballon d’Or isanzwe, icyaduteye impungenge cyane akaba ari uko Ballon d’Or yashoboraga gutangwa bitanyuze mu mucyo.”
Ku bijyanye n’impinduka zabayeho mu mupira w’amaguru na zo zikagira ingaruka mu mitangire ya kiriya gihembo, yavuze ko “Umwaka w’imikino watangiranye amategeko amwe ukarangira ufite andi.”
Ati: “Muri Mutarama na Gashyantare, umupira w’amaguru wakiniwe imbere y’amastade yuzuye abafana, noneho muri Gicurasi na Kamena ukinirwa muri Stade zambaye ubusa.”
Yavuze kandi ko hari izindi mpinduka nyinshi zabaye mu marushanwa nka UEFA Champions league guhera muri 1/8 cy’irangiza, atirengagije amarushanwa atandukanye yagiye asubikwa nka Copa America ndetse n’amarushanwa Nyafurika.
Asanga Ballon d’Or iramutse itanzwe uyu mwaka hari byinshi byaba byirengagijwe, na cyane ko hari amarushanwa yagiye asozwa imburagihe.
Umunya-Pologne, Robert Lewandowski ari mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or y’uyu mwaka, mu gihe Bayern Munich akinira yari kuzitwara neza muri UEFA Champions league nk’uko yabigenje muri shampiyona y’Abadage.
Abakinnyi kandi nka Sergio Ramos na Karim Benzema ba Real Madrid, cyo kimwe na Cristiano Ronaldo wa Juventus bari mu bahabwaga amahirwe yo gusimbura Lionel Messi ufite Ballon d’Or y’umwaka ushize, hatirengagijwe Neymar Jr na Kylian Mbappe.
Kudatanga Ballon d’Or uyu mwaka bisobanuye ko Cristiano Ronaldo agomba gutegereza umwaka utaha kugira ngo ashobora kunganya na Lionel Messi Ballon d’Or esheshatu.


