Perezida Paul Kagame yavuze ko umuco n’imyitwarire myiza biranga Ingabo z’u Rwanda bikomoka ku bihe bikomeye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zahagaritse, ashimangira ko nta bitutsi bibaho cyangwa ibihano bishobora gutesha agaciro icyubahiro zifite.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata, mu ijambo ryo gutangiza icyunamo.
Yavuze ko nyuma y’uko amahanga yari ananiwe gufata iya mbere ngo ahagarike Jenoside n’ubutumwa bwashishikarizaga abantu kuyikora, byabaye ngombwa ko ingabo zari iza RPA zifata inshingano zo guhagarika ubwicanyi bwarimo bubera hirya no hino mu gihugu.
Yavuze ko ikibabaza ziriya ngabo, ari uko zitabashije kugera mu bice byose Jenoside yakorerwagamo mu rwego rwo kuyihagarika.
Yakomeje agira ati: “Uku ni ukuri koroheje kw’amateka, gusa n’uyu munsi hari benshi bagifite ubushake buke bwo kukwemera no kukuvuga uko kuri ku mpamvu natwe tutazi.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko kuri ubu umuco n’imyitwarire biranga ingabo u Rwanda rufite muri iki gihe bikomoka mu bihe bigoye igihugu cyanyuzemo, ndetse akaba ari na byo bizifasha kujya kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi kandi zigazohoza ubutumwa bwazo neza.
Asa n’ukomoza ku bihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka gufatira RDF n’abayobozi bakuru bayo, Perezida Kagame yashimangiye ko nta bihano cyangwa ibitutsi bishobora gutuma icyubahiro ingabo z’u Rwanda zifite giteshwa agaciro.
Ati: “Umuco n’imyitwarire biranga ingabo z’u Rwanda z’uyu munsi, byavuye muri ibyo bihe bikomeye. Biyobora imyitwarire y’ingabo zacu zijya no mu butumwa bwo kugarura amahoro mu mahanga zikabyubahirwa hose. Nta bihano cyangwa ibitutsi biturutse aho ari ho hose bishobora na rimwe gutesha agaciro n’ubunyangamugayo by’Ingabo n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu nziza kandi z’indashyikirwa ushobora kubona aho ari ho hose.”
Perezida Kagame yavuze ko ateganya “abari mu nzego zo hejuru muri iyi si”, kugira ngo amenye impamvu nyamukuru y’akarengane gakorerwa u Rwanda n’ingabo zarrwo.
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda bahisemo kongera kubaka igihugu cyabo, ibyo ariko bikajyana n’ihame ryo kutemera ko Politike ya Jenoside yongera gushinga imizi mu Rwanda.
Yashimangiye kandi ko kuba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhuriza hamwe abarimo umuhungu wa Habyarimana n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bidashobora gutuma hari Jenoside yongera kuba mu Rwanda.
Ati: “Ndabibabwiye, Jenoside ntishobora kongera kuba hano ukundi. Ntizabaho! Yemwe n’urwo rusaku mwumva mu karere abantu bateranira i Burayi n’ahandi, bagahurira i Kinshasa, bakazana umuhungu wa Habyarimana na bene wabo bagaterana; ibyo byose ni urusaku. Ntibishobora gutuma hari ikintu nka kiriya cyongera kuba hano.”


