Nta jenoside yaba itabanjirijwe n’ingengabitekerezo — Dr Jean Damascene Bizimana

Sangiza iyi nkuru

Buri mwaka tariki ya 7 Mata, Abanyarwanda bari mu Rwanda ndetse no mu mahanga, n’amahanga yose, bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhango wo gutangiza igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22, kuri uyu 7 Mata 2016, wabereye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ku rwego rw’igihugu. Uwo muhango wari uyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul Kagame,aherekejwe na mugenzi we wa Republika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya wari uri mu ruzinduko mu Rwanda, ndetse n’abafasha babo. Nyuma y’isengesho ryakozwe na Musenyeri Serviliyani Nzakamwita, abakuru b’ibihugu bashyize indabyo ku mva banunamira inzirakarengane zazize jenoside, bakurikirwa n’abahagarariye imiryango y’izo nzirakarengane. Habayeho no gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi ijana ari nayo iyicwa ry’abatutsi ryamaze.

Nyuma abitabiriye uwo muhango bumvise ikiganiro ku ngengabitekerezo ya jenoside cyatanzwe na Dr Bizimana Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside. Muri icyo kiganiro Dr Bizimana Jean Damascène yibukije ko nta jenoside yaba itabanjirijwe n’ingengabitekerezo.

????????????????????????????????????
Dr Jean Damascène Bizimana

Yagize ati: “Mu Rwanda iyi ngengabitekerezo yatangijwe n’abakoloni bafatanyije n’abapadiri bera ndetse n’abashakashatsi b’abanyaburayi b’icyo gihe barangwaga n’ivanguramoko. N’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge, haba kuri repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri, aho kurwanya iyo ngengabitekerezo, ahubwo barayibagariye irakomera, Abanyarwanda bahunze bimwa uburenganzira bwo gutaha mu gihugu cyabo”.

Aho kwemera amasezerano y’Arusha yazemereraga gutaha no gusangira ubutegetsi, ubuyobozi bwa Habyarimana bwatangiye gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside no kurimbura Abatutsi, bakwirakwiza intwaro mu baturage ariko banatoza interahamwe ibikorwa bya gisirikare, banakora urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa. Na nyuma ya jenoside, iyo ngengabitekerezo irakomeza. Igaragara mu Rwanda, ariko cyane cyane mu bihugu duturanye ndetse no mu byo mu mahanga ya kure, bagishyigikiye abasize bayikoze mu Rwanda.

Dr Bizimana Jean Damascène yatanze urugero rw’u Burundi na Repubulika iaharanira Demokarasi ya Congo bigiha urubuga umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda. Yanatanze urugero rw’u Bufaransa budashaka guhana cyngwa kwohereza mu Rwanda abasize bakoze Jenoside.

Dr Bizimana Jean Damascène ati: “Ariko ibi ntibigomba kudutera ubwoba, kuko Abanyarwanda barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bahisemo neza. Bahisemo inzira y’ubumwe, y’ubwiyunge kandi y’amahoro”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
BWIZA.COM

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *