Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Major Willy Ngoma, yatangaje ko nta kibazo bafitanye n’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) zoherejwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, gusa ngo nizibagabaho ibitero bazirwanaho.
Maj. Ngoma uherereye mu mujyi wa Bunagana yabitangarije umunyamakuru Alain Uyuakani ukorana n’ikinyamakuru Xinhua cy’Abashinwa, mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa 1 Ukwakira 2022.
Yagize ati: “Nta kibazo dufitanye n’ingabo za EAC kubera ko kuri ubu nta gitero ziratugabaho. Ariko uwo ari we wese uzagaba ibitero ku birindiro byacu, M23 yiteguye kwirwanaho.”
Guverinoma ya RD Congo imaze iminsi igaragaza ko yifuza ko M23 yava mu duce yafashe turimo umujyi wa Bunagana, ariko Maj. Ngoma muri iki kiganiro we yasobanuye ko umuti w’ikibazo impande zombi zifitanye ari iyubahirizwa ry’amasezerano zagiranye, naho ngo mu gihe atarubahirizwa, bazakomeza kwirwanaho.
Maj. Ngoma yasobanuye ko mu 2019 ubwo abahoze ari abarwanyi ba M23 bari muri Uganda, Perezida Félix Tshisekedi ndetse n’abayobozi b’uyu mutwe bagiranye ibiganiro byamaze umwaka, hagamijwe kugira ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa. Ati: “Akwiye kubwira Abanyekongo ukuri kuri aya masezerano.”
Kuba RDC ishinja u Rwanda gufasha M23, uyu musirikare yasobanuye ko ari urwitwazo rugamije kwangisha abaturage uyu mutwe. Ati: “Kwitwaza izina ry’u Rwanda ni bumwe mu buryo bugamije gutuma abantu batwanga. Gusa ntacyo bigitanga. Twubahirize amasezerano kugira ngo tubone igisubizo.”
Maj. Ngoma avuze ko nta kibazo M23 ifitanye n’ingabo za EAC nyuma y’aho umuyobozi w’ingabo za Kenya zahawe inshingano yo gukorera muri teritwari ya Rutshuru irimo Bunagana imaze amezi atatu igenzurwa n’uyu mutwe atangaje ko batazigera bawurasaho, ahubwo bazaca imbibi buri ruhande mu zihanganye zitagomba kurenga.
Uyu musirikare, Lt Gen. Leonard Muriuki Ngondi, yasobanuye ko gushyiraho umurongo ntarengwa ku mpande zombi biri mu rwego rwo gukumira imirwano no kugira ngo haboneke umwanya w’imishyikirano yatuma iyi ntambara ihagarara burundu.



