Perezida w’Inteko Nshingamategeko, umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille avuga ko ubumwe ari umusingi w’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, bityo ko nta kiguzi cyabwo umuntu yabona.
Mu kiganiro Hon. Mukabalisa n’itsinda ry’Abadepite ayoboye, bagiranye n’abaturage b’umurenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu, ubwo bari basoje umuganda usoza ukwezi kwa Gatandatu, wabaye ku wa 29 Kamena 2019, yashimiye abaturage b’uyu murenge ku bw’ubwitabire bwabo mu muganda ndetse n’umurava bawugaragajemo, ko bishimangira ubumwe n’ubushake bafite bwo kubaka igihugu.
Yagize ati “Umuganda watumye dushimangira ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda kandi umaze kutugeza kuri byinshi . Nta kiguzi twabona duha ubumwe bw’ Abanyarwanda kuko ni umusingi w’ibyo twagezeho byose ndetse n’ibyo twifuza kugeraho”.
Nyuma yo gushima ubumwe bafitanye, yabibukije kurwanya igwingira ry’abana: “Amaboko y’Igihugu, ubukungu bwa mbere gifite, ni Abantu. Abo bantu bagomba kuba ari abantu bameze neza. Bagomba kuba ari abantu bafite ubwenge, bafite ibitekerezo byiza; ariko umwana wagwingiye nta bitekerezo bizima agira kuko n’ubwenge bwe buragwingira.
Yakomeje yibutsa abatuye muri uyu murenge iterambere ry’igihugu mu myaka 25 ishize kibohoye, ko ubu u Rwanda ruri ku isonga ku Isi mu kugira umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko kandi ngo bashoboye. Abasaba gukomeza kubumbatira ubumwe.



