Nta mbunda cyangwa ipeti ryatabara uri mu bibazo_Gen. Kayihura wakubititse

Sangiza iyi nkuru

Umufumbira wayoboye Polisi ya Uganda, Gen. Kale Kayihura yasesekaye ku ivuko mu Karere ka Kisoro mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’imyaka ine atahakandagiza ikirenge.

Kumara iki gihe cyose atagera ku ivuko si ibintu yari amenyereye, yabitewe gusa n’uko atari yemerewe kujyayo kuko akurikiranwe n’urukiko rwa gisirikare rwa Uganda, ku byaha birimo kugambanira igihugu.

Ni icyaha yatangiye gukurikiranwaho ubwo yari amaze kwirukanwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda mu 2018, agahita anatabwa muri yombi, nyuma yemererwa kuburana adafunzwe ubwo yatangaga ingwate.

Gen. Kayihura yageze i Kisoro muri gahunda yo gushyingura nyirakuru witwa Ancilla Bucyana Ruhimbi wari ufite imyaka 97 y’amavuko, uyu mukecuru akaba yarapfuye tariki ya 27 Gicurasi 2021 nk’uko byemejwe na Abel Bizimana uyoboye aka karere.

Urukiko rwa gisirikare ni rwo rwahaye uyu musirikare uruhushya rw’igihe gito rwo kujya gushyingura nyirakuru nk’uko byatangajwe na Bizimana.

Yarakubititse

Gen. Kayihura ni umwe mu basirikare bari babanye neza na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, bikaba bigaragarira mu cyizere yamugiriraga ubwo yamuhaga inshingano zitandukanye muri Leta, kuva bafata ubutegetsi mu 1986.

Gusa ariko iki cyizere cyose yaje kukimutakariza ubwo byavugwaga ko yaba akorana na Leta y’u Rwanda, akagambanira abahungiye muri Uganda ubutabera bwarwo rushakisha, akabarushyikiriza mu buryo butemewe n’amategeko.

Iki ni bimwe mu byatumye Gen. Kayihura yirukanwa ku kazi, anatabwa muri yombi, yitwa umuhemu n’umugambanyi, watatiriye amahame y’igisirikare cy’igihugu, UPDF.

Nta mbunda cyangwa ipeti ryatabara uri mu bibazo

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Ancilla Bucyana, Gen. Kayihura yagarutse kuri ibi bihe bikomeye yanyuzemo, anahakana ‘ubugambanyi’ ashinjwa.

Yagize ati: “Ntabwo nigeze ngambanira igihugu cyanjye. Oya, ndi umukada udahemuka, kandi ndi umusirikare ushikamye wa UPDF.”

Gen. Kayihura yavuze ko abamushinja ubugambanyi ari abagambiriye kumuharabika, kugira ngo bamwicire akazi. Ati: “Intego yabo yari ukumpindura umunyabyaha, bakanshinja ibyaha byose aho biva bikagera kugira ngo bamparabike.”

Uyu musirikare yashimye ubumwe bw’Abafumbira, bakaba ari bo bigeze gupfukamira Perezida Museveni ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Mutarama 2021, bamusabira imbabazi.

Yabasabye kugumana urukundo bagirira bene wabo, kuko byo hari icyo bifasha, na ho ubundi ngo “imbunda cyangwa ipeti ntacyo byafasha umuntu uri mu bibazo.”

Igihe cyo kumara i Kisoro urukiko rwahaye Gen. Kayihura ntabwo cyagiye ahagaragara.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *