Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya ruswa, ACP Mbonyumuvunyi Jean Nepo avuga ko bitoroshye kumenya uwatanze cyangwa uwasabye ruswa y’igitsina kuko bikorerwa mu rwihisho kandi babyumvikanyeho. Avuga kandi ko abahanye bene iyi ruswa babigira ibanga rikomeye biyo bikaba bigoye kubona ibimenyetso kuri iki kibazo.
Iki kibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina ni kimwe mu byagarutsweho na bamwe mu badepite bagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu kiganiro cyabaye hagati y’ihuriro ry’Abadepite bashinzwe gukurikirana ikibazo cya ruswa ndetse n’abayobozi bafite kuyikumira mu nshingano za bo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa aba badepite na bo bavuga ko bitoroshye gutahura uwayitanze cyangwa uwayatsi kuko bikorwa mu ibanga ariko Polisi yo ikavuga ko iri gukora ibishoboka byose wenda ngo izagire uwo igwa gitumo igahita imushyira ahagaragara.
Bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza zitandukanye baganiriye na Tv 1 dukesha iyi nkuru bavuga ko iyo ruswa iriho cyane cyane ku banyeshuri bashaka amanota ku barimu ndetse no kuri bamwe bashakisha imirimo mu gihe barangije amasomo.
Umwe utatangarijwe amazina yagize ati”nubwo bitambayeho ariko akenshi umuntu ashobora akuba afite amanota macye kandi ashaka gutsinda bityo yanabona n’uburyo na mwalimu amwiyumvamo bagahita babirangiza.” Undi yagize ati “uko iriya ruswa itangwa bisaba ubwumvikane, iyo rero bari kumvikana uko bari buyihane bitewe n’icyo umwe akenewe ku wundi bumvikana n’aho bari buhurire ubundi bakabikora.”
Kimwe n’abandi batandukanye, iyi ruswa ivugwa mu mashuri kimwe no mu mitangirwe y’akazi ku banyeshuri barangije amasomo, bavuga ko iyi ruswa igira ingaruka cyane ku bakobwa kuko ari bo bayakwa kurusha abahungu.
Hon. Depite Yuvenali Nkusi, umuyobozi wa komisiyo igenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari n’umutungo wa leta mu nteko ishinga amategeko, avuga ko gutahura iki cyaha bitoroshye.
Ntabwo ibintu nk’ibingibi by’amakosa bibera ahantu nk’ahangaha hacanye, bibera ahantu hihishe.” Kimwe n’umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire nawe agaruka kuri iki kibazo kitoroshye kukibonera umuti. “bitew n’uko ababikora bombi babifitemo inyungu bituma nta n’umwe muri bo wavamo ngo ajye gutanga amakuru.bigatuma rero binagorana kwegeranya ibimenyetso.”
Ari abanyeshuri ndetse n’aba bayobozi bose basanga bitewe nuko ari abasaba n’abatanga iyi ruswa bose baba bakeneranye kandi bose bagashakana, bituma bigorana kubona ibimenyetso.
Aba banyeshuri bavuga ko kwigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda ku basaba n’abatanga akazi ari byo byonyine bishobora gutuma iki kibazo gicika kuko gufata ababikoze btoroshye.
Naho ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya ruswa, na yo yemera ko iki kibazo gihari ndetse ko bagiye gukomeza gukora ibishoboka byose bakareba ko cyacika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
ACP Mbonyumuvunyi Jean Nepo, umuyobozi ushinzwe agashami k’ubugenzuzi muri Polisi y’u Rwanda agira ati”Ruswa y’igitsina mu Rwanda irahari. Yatangwa mbere, yatangwa nyuma riko irahari. Gusa nta muntu wakubwira ati barandngoye ngo bampe akazi kuko yaba yiyiciye isoko akaba yazabura umugabo ariko aho tuzayikeka tuzayikurikirana kugeza tubafashe tkabashyira ku karubanda.”
Ruswa ni kimwe mu bibazo byugarije u Rwanda n’isi muri rusange ndetse ikagaragara mu nzego zose zijyanye n’imiyoborere. Gusa imiryango ifite gukurikirana ibibazo bya ruswa mu nshingano ntihwema imbaraga mu guhangana n’iki kibazo nubwo kuyirandura Burundu bitoroshye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


