Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, burahakana ko hari abaturage bakingirwa Covid-19 ku ngufu ariko ngo nta kabuza bose bazikingiza kuko ubu barimo kubikora ku bushake.
Aka karere ni kamwe mu gihugu kagezemo abihayimana, mbere y’utundi, ibi bikaba byaratumye iyobokamana n’imyemerere yaryo ishinga imizi mu mitima y’abagatuye.
Bivugwa ko ubwo gukingira Covid_19 byatangiraga muri aka karere, bamwe bagiye baseta ibirenge kuri iyi ngingo bakeka ko cyaba ari ikimenyetso kimwe mu byahanuwe muri Bibiliya nk’ibigaragaza ko indunduro y’isi yegereje.
Kuba haba hari abakingirwa ku mbaraga muri aka karere kubera imyemerere yabo umuyobozi w’akarere, Habarurema Valens yabiteye utwatsi.
Ati “Abakingiwe Kinazi bambaye amapingu cyangwa gukingirwa ku ngufu icyo cyo ntabwo cyemewe ntikibaho, nta nubwo aribyo, ntabwo twabyemera muri ubwo buryo n’abayobozi bose tuziko urukingo atari agahato, kwikingira nibyo tugiramo inama buri munyaruhango kuko atabikoze araba afite ikibazo kimuganisha mu buzima bubi kuko covid yamumerera nabi ikaba yamwonona rwose.”
Meya Habarurema yongeraho ko nubwo badakingira abaturage ku mbaraga, uko byamera kose buri wese ugejeje igihe n’imyaka byo gukingirwa, azabikingirwa nta kabuza nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga.
Yagize ati “Ariko kandi nubwo atari agahato twemerewe kwigisha abantu tugashyiramo imbaraga mu kwigisha ariko nta muntu numwe twari twatera urukingo muri Ruhango tumuhambiriye cyangwa tumufate ku mbaraga ntabwo ibyongibyo byemewe nta nubwo bizigera biba ariko icyo nemera cyo mbitangarize abanyaruhango icyo twemera nuko buri wese ugomba gukingirwa uri mu myaka yo gukingirwa azakingirwa,azakingirwa rero biciye mu buryo bw’ibiganiro wenda bisaba gushyiramo imbaraga nyinshi ariko bitarimo kumuhohotera…”
Abaturage bangana na 182,879=85.2% kugeza ubu nibo bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo mu gihe 25,056 bari bamaze gufata urukingo rushimangira kugeza kuri kuri uyu wa Gatandatu ushize.


