Nta muntu ufite mu mutwe hazima ushobora kugenda ngo agure ikintu nka kiriya- Rujugiro

Sangiza iyi nkuru

Rujugiro Ayabatwa Tribert ufite inyubako ya UTC igiye gutezwa cyamunara kubera kutishyura imisoro yavuze ko atizeye ko hari ushobora kugura iyo nyubako azi ibibazo afite.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2017.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) giherutse gushyira ahantu hatandukanye amatangazo ahamagarira abantu gusura inyubako ya UTC, mbere y’itezwa cyamunara ryayo nkuko amategeko abigena.

Biravugwa ko Rujugiro yishyuzwa imisoro y’iyi nyubako atatanze guhera mu mwaka wa 2007 kugeza mu wa 2013 asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda na miliyoni 100.

Rujugiro avuga ko iyi nyubako yafashwe guhera mu mwaka wa 2013 ku buryo ngo amafaranga imaze kwijiza ashobora kuvamo imisoro yishyuzwa hagasaguka n’andi aruta ayo, kuko ngo yafashwe mu myaka ine ishize.

UTD

Iyi niyo nyubako igiye gutezwa mu cyamunara

Akomeza avuga ko yavuye mu Rwanda yinjiza ibihumbi 120 by’amadolari ku kwezi, ku mwaka akaba ari miliyoni n’ibihumbi 400.

Ati “ Kandi ririya tegeko rivuga ko 50% by’amafaranga yinjiye bayagenera icyo kintu. Rero ntibyumvikana niba yarinjije miliyoni 5 byibura kuri konti yanjye hariho miliyoni 2 n’igice. Ayo bavuga nishyuzwa ni miliyoni n’ibihumbi 200, kuki badafata muri ayo niba imisoro ari iyanjye bakishyura?”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yongeraho ati “1500 y’amadolari, kuri konti yanjye niba barayashyizeho uko itegeko ribivuga bafashe muri ayo bakishyura iryo deni ko ahari.”

Uyu muherwe umenyerewe mu nganda zikora itabi mu Rwanda no mu mahanga yahawe iminsi 15 ngo abashe kwishyura ayo mafaranga. Yavuze ko nta gitekerezo cyo kwishyura afite.

Ati “Oya ntabwo nshobora kwishyura. Niba bamfitiye ayo mafaranga , nakwishyura nte?”

Akomeza avuga ko iby’imisoro ari ikinamico yo gushaka gutwara iyo nzu mu buryo budasobanutse. Ahera ko ngo mbere yari iya sosiyete ifite abakozi n’abayobozi, “kuba barayifashe ngo bagiye kuyicunga, urumva ko bari bafite ibindi bintu inyuma batekereza. Nibyo n’u bu bikomeza.”

Kubera ibibazo uyu mutungo ufite avuga ko ntawapfa kuwugura, nkuko yigeze kubivuga mu minsi ishize ko uzayigura ishobora kuzamuhombera.

Yabisubiyemo agira ati “ Biriya byo kuyigurisha ntabwo byakunda kuko nta muntu w’umucuruzi, cyangwa umuntu ufite amafaranga ye ufite mu mutwe hazima ushobora kugenda ngo agure ikintu nka kiriya azi ikibazo gifite. Ahubwo uko bizagenda bariya bategetsi, umwe muri bo azikingiriza umuntu agende ayigure ku izina rye. Njye mbona aricyo bagamije.”

Abakorera muri iyi nyubako bahawe amezi 3 yo kwitegura, kugeza tariki ya 15 z’uku kwezi bazaba bamaze kuvanamo ibintu byabo, dore ko hanasigayemo bake.

it

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *