Nta muntu ukwiye kongera gutanga amafaranga ya serivisi yatswe n’abatekinisiye – WASAC

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu, gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, kirabuza abaturage kujya baha amafaranga abatekinisiye bacyo bayabasaba ngo babone kubaha serivisi kivuga ko aya mafaranga afatwa nka ruswa.

Ibi bije mu gihe abaturage bakunze kuvuga ko bakwa amafaranga ya serivisi nk’igihe bagize ibibazo aho batuye nk’itiyo abagaburira amazi yagize ikibazo cyangwa urutsinga rw’amashanyarazi rwacitse, ugasanga bamwe mu bakozi ba WASAC, kandi ngo biri mu nshingano z’iki kigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi , babanza kubaka amafaranga kugirango babakemurire ikibazo .

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Sano James, Umuyobozi mukuru wa WASAC, akavuga ko nta muntu ukwiye kongera gutanga amafaranga yatswe n’abakozi bayo b’abatekinisiye kuko ngo ibi bifatwa nka ruswa. Kandi ruswa itemewe. Yongeyeho ko kugeza ubu hari abakozi bacyo bakurikiranweho gukoresha nabi umutungo w’abaturage.

j2

Nubwo WASAC itaragaragaza umubare w’abakozi barimo gukurikiranwa, ivuga ko ibi byose byakozwe nyuma ya za raporo zagiye zikorwa zigaragaza ko hari amwe mu mafaranga ya WASAC yagiye anyerezwa.

Src:RoyalTv

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *