Nta Munyarwanda n’umwe nzi ufunzwe kubera ko ari Umunyarwanda — Ofwono Opondo

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda aratangaza ko nta Munyarwanda uzwi ufungiwe muri Uganda kubera ko ari Umunyarwanda, agasaba u Rwanda kwitabaza Urukiko rw’Ikirenga rugasaba ko abavugwa ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko barekurwa.

Ni mu Kiganiro yagiranye na Ijwi rya Amerika aho yabajijwe niba Uganda igiye gufungura Abanyarwanda u Rwanda ruvuga ko bafunze binyuranyije n’amategeko nyuma y’aho abakuru b’ibihugu byombi basinye amasezerano yo gukemura ibibazo biri hagati yabyo.

Yagize ati: “ Nta Munyarwanda n’umwe nzi ufunzwe kubera ko ari Umunyarwanda. Hari abashobora kuba bakekwaho ibyaha bakaba bafunzwe kandi bageze ku nzego zitandukanye z’ubutabera. Ariko ntabwo bafunzwe kubera ko ari Abanyarwanda. Bafunzwe kubera ko bakekwaho kwica amategeko ya Uganda. Niba Abanyarwanda bibwira ko hari abantu babo bafunzwe binyuranyije n’amategeko, bakwitabaza Urukiko rw’Ikirenga rw’igihugu basaba ko abantu babo barekurwa .”

Bwana Opondo kandi yakomeje avuga ko hari komite yashyizweho n’amasezerano ya Angola ihuriweho n’Abanyarwanda n’Abagande izagenzura ukuri ku byo u Rwanda rushinja Uganda kandi ko ibyinshi bagomba kuba barabivuzeho mbere yo gusinya ayo masezerano.

U Rwanda rukaba rwarakomeje gushinja Uganda guhohotera Abanyarwanda bajya muri iki gihugu, nyuma y’aho bamwe bagiye bagarurwa nyuma y’igihe bafunzwe ndetse banavuga ko bakorewe iyicarubozo bashinjwa kuba intasi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *