136485562_1878054432349771_1024335719154641632_o.jpg

Nta rwango mfitiye u Rwanda- Rwomushana uherutse kuvuga ko abasirikare ba RDF muri CAR bari kwicwa

Sangiza iyi nkuru

Mu minsi mike ishize, Charles Rwomushana wahoze akora mu butasi bwa Uganda, avuga ko nta rwango afitiye u Rwanda mu gihe yari aherutse gutangaza ko Ingabo z’ u Rwanda muri Cenfrafrica ziri kuhagwa.

Mu butumwa yatambukije kuri Facebook, yari yavuze ko Ingabo z’ u Rwanda ziri guhangana n’iza Uganda muri centrafrica ndetse ko hari n’abasirikare b’u Rwanda bahaguye. Nta gihamya n’imwe yatanze ishyigikira ibyo avuga.

Yari yavuze ko amatora RDF yacungiye umutekano ngo agende neza ” adashyitse.” Ibitangazamakuru bimwe byanditse ko ibi ari ishyari ribitera Rwomushana kuko RDF yitwaye neza muri iki gihugu. Hari n’abanditse bavuga ko ari urwango afitiye u Rwanda, ibirego ahakana yivuye inyuma.

Ku rukuta rwe rwa Facebook, abonye ibyo yasubjwe, ati ” Ntabwo ari ukuri ko hari urwango mfitiye u Rwanda (…)”.

Rwomushana ni muntu ki mu butasi bwa Uganda?

Rwomushana ni mwene Safira Tumubwine na Joseph Rwakinwa akaba yaravukiye mu Karere ka Rukungiri. Akazi k’ubutasi yagatangiye mu Gushyingo 2001. Yahawe umwanya wo kuyobora politiki y’ubutasi mu Rwego rushinzwe ubutasi bw’imbere mu gihugu (ISO). Mu 2008, Perezida Museveni yamukuye kuri uwo mwanya agirwa RDC mu Karere ka Pader.

Ni umwe mu bagabo bizwi ko bari abahanga muri kaminuza ya Makerere wanakoze no mu biro bya perezida Museveni. Kuri ubu ni umusesenguzi kuri politiki, umutekano n’umunyepolitiki.

136485562_1878054432349771_1024335719154641632_o.jpg
Charles Rwomushana

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Nta rwango mfitiye u Rwanda- Rwomushana uherutse kuvuga ko abasirikare ba RDF muri CAR bari kwicwa
    Kwanga uRwanda ntaho byamugeza bizaranjyira agiye rugasigara rwemye

  2. Nta rwango mfitiye u Rwanda- Rwomushana uherutse kuvuga ko abasirikare ba RDF muri CAR bari kwicwa
    Kwanga uRwanda ntaho byamugeza bizaranjyira agiye rugasigara rwemye

  3. Nta rwango mfitiye u Rwanda- Rwomushana uherutse kuvuga ko abasirikare ba RDF muri CAR bari kwicwa
    uyu siyo mutu.iyisoko mutu isubiri 2week itawona vitendo bya genshi la Rwanda.utapata kimya yetu muginga.utariya kama mutoto wakukosa mamayake

  4. Nta rwango mfitiye u Rwanda- Rwomushana uherutse kuvuga ko abasirikare ba RDF muri CAR bari kwicwa
    uyu siyo mutu.iyisoko mutu isubiri 2week itawona vitendo bya genshi la Rwanda.utapata kimya yetu muginga.utariya kama mutoto wakukosa mamayake

  5. Nta rwango mfitiye u Rwanda- Rwomushana uherutse kuvuga ko abasirikare ba RDF muri CAR bari kwicwa
    Awl mugabo arashaka amaramuko

  6. Nta rwango mfitiye u Rwanda- Rwomushana uherutse kuvuga ko abasirikare ba RDF muri CAR bari kwicwa
    Awl mugabo arashaka amaramuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *