Nta wandusha ku rubyiniro uretse Beyonce na  Michael Jackson- Diamond Platnumz

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko ari umwe mu bahanzi beza ku isi  ku buryo bagenzi be bake ari bo bapfa kugerageza guhangana na we ku rubyiniro barimo Beyonce na nyakwigendera Michael Jackson.

Mu kiganiro na K24 mu mpera z’icyumweru gishize  ubwo yari mu gihugu cya Kenya, Diamond yagize ati “ Ndi umunyamuziki. Tugeze ku rubyiniro, nta munyamuziki wapfa kumpangara. Numva abandenze ari Beyonze na Michael Jackson aramutse azutse.”

Abajijwe icyo abona Imana itamuhaye mu buzima bwe, Diamond yavuze ko  Imana itamuhaye umutima mubi.

Ati “ Imana ntiyampaye umutima mubi kuko mfite umutima usukuye kandi ugira ubuntu. ( Atunga urutoki ku birenge bye), reba inkweto nambaye ( sandari). Sinambara iz’amakompanyi akomeye nka Gucci, ndi umuntu wiyoroshya.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri aka karere. Mu mpera z’icyumweru gishize yari mu gihugu cya Kenya aho yari yitabiriye ibitaramo ndetse no kubonana n’umukunzi we mushya, Tanasha Oketch  waje kumwakira mu mpera z’icyumweru gishize ku kibuga cy’indege kitiriwe Jomo Kenyatta mu Mujyi wa Nairobi.

diamond na tc160 dab8a 1
Diamond ubwo yakirwaga n’umukunzi, Oketch muri Kenya

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *