Nta wundi Cristiano Ronaldo uzongera kubaho- C.Ronaldo

Sangiza iyi nkuru

Cristiano Ronaldo, umugabo w’imyaka 33 y’amavuko ukinira ikipe ya Real Madrid, atangaza ko nta wundi we uzongera kubaho.
Ronaldo ubu ukomeje kubica bigacika mu ikipe ya Real Madrid, ndetse ubu unakomeje kwitwara neza mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League) n’ibitego 12, avuga nta wamwigereranyaho.
Ibi Ronaldo yabitangaje muri video yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agaruka ku mateka ye mu bwana no muri Manchester Utd, bityo aheraho avuga ko mu gihe kizaza nta wundi Ronaldo uzabaho.
Ati “Ubwo natangiraga nkina mu ikipe ya Man.Utd, numvaga ko nta bandi bakinnyi bagira impano nk’iyanjye, intekerezo ndetse n’amahame ndengerwaho muri ruhago, nta muntu ushobora kuzanyigereranyaho, nta Cristiano Ronaldo wundi uzabaho”.
C.Ronaldo ni we uyoboye abandi bakinnyi ku rutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri Champions League n’ibitego 12.
New Picture 2
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *