Ntabwo abacitse ku icumu bakeneye ibinyoma bya Diane Rwigara- Dr Bizimana

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana, ntavuga rumwe na Diane Rwigara uvuga ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje kwicwa mu bihe bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019, Diane Rwigara yavuze ko yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amusaba gukurikirana no guhagarika imfu za hato na hato ku bacitse ku icumu rya jenoside.

Diane avuga ko bikabije ndetse bimaze no kurengera kuba abarokotse Jenoside bakomeje kwicwa abandi bakaburirwa irengero ntihagaragazwe ababikoze cyangwa ngo hihutishwe iperereza.

Yagize ati “”Abantu benshi uko bapfuye turabizi, navuganye n’abantu bamwe na bamwe , ngenda soma ibinyamakuru bimwe na bimwe bya hano, abantu bamwe baburiwe irengero, ababanaga nabo bafite uko babizi, sinshaka kuvuga amazina y’abantu bampaye amakuru, ariko ni ibintu bizwi.”

Diane avuga ko nyuma yo kwandikira iyi baruwa Perezida wa Repubulika, yanabimenyesheje imwe mu miryango irimo na CNLG. Umuyobozi wayo Dr Bizimana Jean Damascene akaba avuga ko ibyo uyu mukobwa avuga atari ukuri.

Aganira na KT, Dr Bizimana yagize ati “Ibikorwa byakozwe na Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR/ Inkotanyi mu gusubiza ubuzima abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibikorwa bigaragarira buri wese ushaka kubibona kereka impumyi n’abasabitswe n’urwango”.

Yakomeje avuga ko abacitse ku icumu rya jenoside bashima Leta y’ubumwe ku bw’ibyo ibakorera birimo ibirebana n’ubuzima, uburezi, amacumbi, kwita ku mibereho yabo n’ibindi. Ati “Ntabwo abacitse ku icumu bakeneye ibinyoma bya Diane Rwigara n’abatekereza cyangwa abakora nabi nka we”.

Diane Rwigara yandikiye Perezida Kagame ibaruwa ifunguye 

Diane Rwigara ushimangira ko atapfobya jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko aribyo koko, ngo hari byinshi Leta yakoze bifasha abarokotse ariko  ko  bidahagije igihe haba hari abadatuje.

Yavuze ko ategereje igisubizo cy’umukuru w’igihugu ku ibaruwa yamwandikiye anamushima kuba we n’ingabo yari ayoboye barahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Diane Rwigara w’imyaka 38 y’amavuko, ni imfura y’umushoramari, Assinapol Rwigara wapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabaye mu 2015, mu Mujyi wa Kigali. Uyu mukobwa hamwe na nyina, Adeline Mukangemanyi bafunguwe mu Ukwakira 2019, nyuma y’umwaka bari bamaze muri gereza bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo bari bahuriyeho cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda.

Diane Rwigara yashinjwaga kandi gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora yabaye mu mwaka wa 2017. Nyuma yo gusohoka muri gereza, Diane yagize ati “Gahunda zanjye ni ugukomeza urugendo rwanjye rwa politiki”.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *