Umunyapolitiki Rucagu Boniface uri mu kanama ngishwanama k’inararibonye yasubije umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ko atigeze arya Repubulika eshatu, ahubwo ko yazikoreye.
Ni igisubizo yatanze gikomoka ku kibazo yari abajijwe n’uwiyise Corona Vibes wari umaze kumusaba kumuhishurira ibanga ry’ukuntu yashoboye gukorera muri Repubulika eshatu; ibyo yise kuziryaho.
Iki kibazo nacyo cyashingiraga ku butumwa bwa Rucagu bushimira Musabyimana Jean Claude wagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney wari umaze kuri uyu mwanya umwaka n’amezi 8.
Rucagu yagize ati: “Hon. Minister Musabyimana Jean Claude Impundu Impundu Impundu Impundu Ahiiiiiiiiiiiii Amashyi ngo Kaci Kaci ku cyizere Umukuru w’Igihugu akomeje kukugirira.Turakwifuriza intsinzi mu nshingano nshya.Imihigo irakomeje.”
Ni bwo Corona Vibes yahise amubwira ati: “Uzabwire ibanga wakoresheje kugirango urye kuri repubulika 3!” Maze amusubiza ko atariye Repubulika, ahubwo yazikoreye, kuko ngo abaziriye bose zabakuye amenyo, basigarana ibihanga.
Yagize ati: “Mwana w’u Rwanda ntabwo nariye Repubulika kuko ntawe urya Repubulika ngo agire amahoro.Urya Repubulika wese araziryozwa. Abaziriye bose baziryojwe zibakura amenyo yose basigarana ibihanga. Naho njye aho kurya Repubulika narazikoreye nazo zikangenera insimburamubyizi. Gira Amahoro.”
Rucagu Boniface yakoreye Leta ku butegetsi bwa Grégoire Kayibanda, aba umudepite ku bwa Habyarimana Juvénal yabaye ndetse aba Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri ku bwa Paul Kagame, aba n’Umuyobozi Mukuru w’itorero ry’igihugu.


