“Ntabwo ndi umukozi w’umuntu wese; ndi impirimbanyi y’ubwisanzure” Perezida Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida Museveni yabwiye Abagande bibwiraga ko ari umukozi wabo cyane cyane abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ati ” Ntabwo ndi umukozi w’umuntu wese; ndi impirimbanyi y’ubwisanzure” . Ibi Museveni yabivuze kuri uyu wa Kane ubwo yayoboraga isabukuru ya 31 y’ishyaka riri ku butegetsi, NRM, ndetse n’Umunsi wo kwibohoza mu Karere ka Masindi, aho yavuze ko we atifata nk’umukozi w’Abagande kubw’ibyo akaba atagomba kubyitwa.

c3gourrw8aaukdp

Ibi Museveni Museveni yabivuze asa nk’ushaka gusubiza umunyapolitiki batavuga rumwe nawe nka Dr Kiiza Besigye, uherutse kubwira Abagande ko bakwiye guhagarika kwitwara nk’abakozi b’abari mu myanya y’ubuyobozi ahubwo ko bikwiye kuba icyinyuranyo cy’ibyo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Besigye yavuze ko abayobozi ari abakozi b’abandi Bagande basigaye kandi ko umubano uri hagati y’ibi bice bibiri ukaba ukwiye guhinduka nk’intangiriro y’inzira iganisha ku kubohoza igihugu kivanwa muri politiki y’igitugu no kwikubira ubukungu.

c3gp-l_xeaeom0n-1

Perezida Museveni ariko uyu munsi yashatse gushyira ibintu mu mucyo

Yagize ati: “ Ntabwo ndi umukozi, kubera ko ibi ni ibintu bamwe bamaze iminsi bavuga, ko ngomba kuba umukozi w’Abagande. Ntabwo ndi umukozi w’umuntu wese; ndi impirimbanyi y’ubwisanzure ;”

Yakomeje agira ati: “ Sinkoreshwa n’igihugu; ndirwanira nkanarwanira imyizerere yanjye. Niba hari utekereza ko ankoresha arimo kwibeshya ubwe

Perezida Museveni yatunze urutoki abakozi ba leta bareba inyungu zabo aho kureba inyungu z’igihugu muri rusange, aho yavuze ko benshi muri bo, cyane cyane nk’abakora mu buvuzi, batita ku gutanga serivisi neza, ahubwo bagakora bagendeye ku kuntu bahembwa. Yagize ati: “ Ubu ntabwo ari uburyo bwo gukora ibintu

16195666_953767281425363_1961267508986549735_n

Yakomeje agira ati: “ Twe impirimbanyi z’ubwisanzure ntabwo tugira intekerezo nk’izo, kandi mu by’ukuri Abagande bakwiye kubyaza umusaruro abantu nkatwe-Impirimbanyi z’ubwisanzure- dushobora gukora muri conditions zose tutarebye umushahara

Kuri Kiiza Besigye ariko, ngo imibanire y’abayobozi n’abayoborwa iriho muri iki gihe ifite imizi ku gihe cya gikoloni, none ngo yakomejwe n’abayobozi bo muri Afurika bagamije kunamba ku butegetsi babika ubwoba mu baturage bayobora.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *