Umunyamakuru, umushyushyarugamba (MC), Anita Pendo atangaza ko we atavuga ko nta mahirwe afite ku bagabo ahubwo ko nta mahirwe afite mu rukundo.
Uyu mubyeyi w’abana babiri yatangaje ibi mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Nyakanga, mu kiganiro Magic Morning afatanya na mugenzi, we Mulindwa Augustin.
Muri iki kiganiro bagarutse ku buryo, hari igihe hagati y’abashakanye hazambo ibibazo ariko ahanini biba bitijwe umurindi n’uko umwe muri bo yumviye abamushuka, bamubwira ko ngo bamugira inama. Ibi ngo bishobora gutuma areka uwo babanaga ku bwo gukurikiza izo nama, akenshi birangira yicuza.
Ku ngingo yo guhirwa mu rukundo no kurambana n’uwo bashakanye cyangwa babana, Pendo yagize ati “ Ntabwo ndi umunyamahirwe mu rukundo, si ku bagabo. Nabaho nta mugabo mfite kandi birashoboka (it’s doable). Yewe si nkineye n’uwo gutamporiza, na we ntawe nkeneye, bandeke. Nzarwana n’ibindi ariko izo issues [ibibazo] zizanjyana kujya kuburana ku murenge,”
Ababjijwe na mugenzi we, Mulindwa niba atari ukwihagararaho kumutera kuvuga ko nta mugabo agikeneye, yagize ati “ Ntabwo namubura (umugabo), utekereza ko namubura.”
Anita yakomeje avuga ko urukundo rwo muri iyi minsi rusa n’urudafite agaciro kuko umuntu ashakana n’uwo bahuriye muri Club (akabyiniro), ejo bakazinduka bajya ku murenge gusezerana, mu magambo yabitwayemo “ Ni urwo rukundo ruriho, nirwo ruhari. Ndakubwiza ukuri ngo ntiwabura umugabo cyangwa umugore ariko se uwo ushaka muzagerena kuki? Icyo ni cyo cyo kwibazaho.”
Anita Pendo aravuga ibi mu gihe mu Kwakira 2018 ari bwo byamenyakanye ko yatandukanye na Nzeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda babanaga.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Aba bombi batandukanye babyaranye abana babiri b’abahungu; umukuru witwa Tiran na murumuna we Ryan.

Aba bombi batandukanye nyuma y’igihe gito nyuma y’aho byari byatangiye guhwihwiswa ko bakundana mu mpera za 2016 maze nabo bakaza kubishyira ku mugaragaro mu mwaka w’2017.
Icyatandukanyije aba bombi nticyigeze kijya ku karubanda.


