Ntabwo ninjiye muri politiki nkeneye kwikungahaza – Col. Rtd Dr Kiiza Besigye

Sangiza iyi nkuru

Col Rtd Dr Kizza Besigye yamenyekanye cyane mu bikorwa bya politiki kuruta umwuga we w’ubuvuzi avuga ko impamvu yagiye muri politiki atari uko hari inyungu yari akurikiyemo kandi zitari inzozi ze.

Yabaye umukandida ku mwanya wa perezida inshuro enye, yabayeho kandi ahumeka politiki kuva igihe yahitagamo kureka akazi yakoraga muri Kenya akinjira mu ntambara yo kurwanya leta ya Milton Obote.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Sanyuka TV, Nambooze Annet uzwi ku izina rya Anatalia Ozze, Kizza Besigye yatangaje ko icyifuzo cye cyo kujya muri politiki atari inzozi ze nyamukuru zo mu bwana ahubwo ko ari izo yagize akuze mu miterere yakuze. Ubu ariko arizera ko adashobora gutandukana na politiki.

Ati: “Biragoye cyane gutandukanya Col Kizza Besigye na politiki kuko ubuzima bwe buzingiye ku buyobozi na politiki. Ni umuntu umwe witangiye ubuzima bwe bwose ubuyobozi na politiki ”.

Igihe yasabwa guhishura impamvu nyayo yatumye ajya muri politiki yatangaje ko atigeze yinjira mu nzego z’ubuyobozi agamije kwikungahaza.

Ati: “Ntabwo ninjiye muri Politiki nkeneye kwikungahaza. Ni uko ibintu byari bimeze byanteye kujya muri politiki. Ku giti cyanjye, nari ndambiwe cyane uburyo bw’imiyoborere icyo gihe”.

Yongeyeho ko ariko atari wenyine hari abaturage batari bake bumvaga ibintu kimwe kandi ari ko binjiye muri politiki.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *