Perezida Paul Kagame yasabye inzego zifite ubutabera mu nshingano zazo gukoresha amategeko ziha Abanyarwanda ubutabera, bitaba ibyo hakazagira ibindi bikorwa.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza, ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla na Visi-Perezida warwo, Hitiyaremye Alphonse.
Perezida Kagame mu ijambo rye yagarutse ku mateka y’ubutabera mu Rwanda, avuga ko “bwagenze nabi cyane imyaka myinshi” bitewe na Politiki yanatumye Abanyarwanda batangira kutabana, kutumvikana ndetse no kwicana.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’aya mateka igihe kigeze ngo Abanyarwanda babane neza hakurikijwe amategeko, kuko abantu bose bafite uburenganzira bungana.
Yavuze ko atifuza ko ubutabera bunanirwa gukora akazi kabwo ku buryo hakoreshwa ubundi buryo, ati: “Nta buryo bundi bukwiriye kuba busimbura ubutabera, ariko aho ubutabera butari, aho budakoze ibindi birakorwa.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko muri rusange Abanyarwanda bakunze kudahabwa ubutabera uko bikwiye, gusa agaragaza ko hari ababubuze kurusha abandi; ibyanavuyemo amateka yasize Abanyarwanda bishe bagenzi babo.
Yavuze ko kuba muri 2024 hakiri abantu bafite ibitekerezo byo gusubiza Abanyarwanda mu mateka mabi baciyemo mu myaka 30 ishize bivuze ko ubutabera bugomba gukoreshwa, byananirana hagakorwa ibindi.
Yagize ati: “Hari ababuze ubutabera kurusha abandi, ni ho havuyemo amateka yacu ababaje buri gihe twibuka. Kuba rero n’uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza aho ngaho, icyo gihe amategeko ubutabera buba bugomba gukoreshwa. Nibudakoreshwa ibindi bizakoreshwa.”
Perezida Kagame wasaga n’ukomoza ku bwicanyi bumaze iminsi bukorerwa abarimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimangiye ko “amategeko agomba gukora, nadakora hazakora ibindi.”
Umukuru w’Igihugu yanahaye gasopo abitwaza Politiki bagapfobya amateka u Rwanda rwanyuzemo, ababwira ko nta Politiki n’imwe ibaho ishobora kuyahindura ubusa.
Yagize ati: “Abo bandi bakinisha Politiki bakavuga amagambo, ari abari hanze, ari abari mu gihugu, ari abo bafatanyije ndetse bikajyamo n’amahanga agasa n’aho agiye kubigira ubusa; ntabwo turi ubusa, ntabwo ubutabera mvuga bukwiye kuba buriho bwahinduka ubusa; nta Politiki yahindura ubutabera ubusa. Ntibishoboka!”
Mukantaganzwa warahiriye kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yatanze isezerano ry’uko we na mugenzi we bazaharanira guha Abaturarwanda “ubutabera buboneye kandi butanzwe mu gihe gikwiye”, bijyanye no kuba “ubutabera butinze bufatwa nk’ubutatanzwe.”



One Response
Murakoze cyaneeee Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y,uRwanda. ubutabera ubumwe n,amahoro nibyo bigomba kuturanga👏 turagukunda Mubyeyi.