Ntacyo mpfana na Museveni cyangwa umugore we- Gen. Tumukunde

Sangiza iyi nkuru

Umukandida ku mwanya wa Perezida muri Uganda, Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde avuga ko abantu badakwiriye gukomeza gushyiraho isano idahari hagati ye na Perezida Museveni wa Uganda ndetse n’umufasha we, Janet Kataha Museveni.

Ubwo yari ageze muri Teso yiyamamaza, yagarutse kuri aya makuru. Avuga ko ibi ari ibihuha kandi ngo niyo iyi sano yaba ihari, bidakwiriye kumubuza kugira igitekerezo cya politiki gihabanye n’icyo mu muryango wa Kaguta.

Uyu mukandida ati ” Muvuga ko Janet ari mushiki wanjye, Mwazasomye igitabo cye? Mutekereza ko yari kwibagirwa umuntu nkanjye w’ingenzi ntanshyiremo?”

Gen. Tumukunde avuga ko isano yari afitanye na Museveni ari uko yamwiyunzeho ubwo yamusangaga mu ishyamba ku myaka 22 akirangiza amasomo ya kaminuza.

Uyu kandi yagarutse ku bibazo amakuru y’amasano, yagiye amuteza ibibazo mu Banya-Uganda.

Gen. Tumukunde ati ” Natangiye kutavuga rumwe na Museveni mu 2002. Narafashwe, ndafungwa mu myaka umunani ntari mu rukiko cyangwa muri gereza. Mu minsi ishize sinari Luzira mu mezi abiri.”

Gen. Tumukunde ni umugabo wa mubyara wa Janet Museveni, Stella Tumukunde, avuga ko icy’ibanze atari uko abantu bafitanye amasano, ahubwo ibyo bemera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *