Umuyobozi w’ikigo gishinzwe demukarasi n’iterambere muri Mozambique, Prof. Adrien Nuvunga yatangaje ko Ntamuhanga Cassien watorotse gereza, ubu afungiwe muri Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.
Prof. Nuvunga yabitangarije mu kiganiro yagiranye na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, nk’uko bigaragara mu nkuru yayo yasohotse mu gitondo cy’uyu wa 3 Kamena 2021.
Prof. Nuvunga avuga ko uburyo Ntamuhanga yatawemo muri yombi budakurikije amategeko, ko no gufungirwa muri Ambasade biremewe. Ati: “Byakozwe nta mucyo, nta cyerekana ko hari urupapuro rwo guta muri yombi uyu Munyarwanda uba muri Mozambique rwasohowe n’umucamanza. Kandi birushijeho kuba bibi kuko yimuriwe kuri Ambasade y’u Rwanda.”
Yakomeje ati: “Ambasade ntizigomba guhinduka gereza, ariko kuri iki kibazo turabona ko Ambasade zatangiye gukoreshwa mu gufunga abaturage.”
Uyu munyapolitiki yasabye guverinoma ya Mozambique ko kutohereza Ntamuhanga mu Rwanda, kuko ngo ibaye ibikoze, ntabwo byaba byemewe n’amategeko. Ikindi, ngo ahangayikishijwe n’uburyo yazafatwa mu gihe yaba ageze mu Rwanda.
Bivugwa ko inzego zishinzwe umutekano muri Mozambique zataye muri yombi Ntamuhanga tariki ya 23 Gicurasi 2021.
Ni amakuru yaje kwemezwa n’umuryango Ntamuhanga yashinze witwa RANP Abaryankuna, hashize iminsi igera kuri itatu, gusa uvuga ko utazi abamutaye muri yombi n’impamvu babikoze.
Kugeza ubu ntacyo Leta ya Mozambique cyangwa iy’u Rwanda ziratangaza ku itabwa muri yombi rya Ntamuhanga.
Ntamuhanga Cassien yatorotse gereza ya Mpanga iri mu Karere ka Nyanza mu Kwakira 2017, aho yari afungiwe ibyaha by’iterabwoba. Yahungiye muri Mozambique, ahabwa icyangombwa cy’ubuhunzi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Macro yacecekesheje abumvaga ko bitashoboka\abanyarwanda bitegure rwose! Hari ibintu-Assouman
youtube.com


