mayor_8-1a25a_1

Ntazinda wahoze ari Meya wa Nyanza yababariwe n’umugore we arafungurwa

Sangiza iyi nkuru

Ntazinda Erasme wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Nyanza mbere yo guhagarikwa kuri ziriya nshingano, kuri uyu wa Gatanu yafunguwe nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri afunzwe.

Ntazinda yari amaze igihe aburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro akurikiranweho ibyaha birimo ubushoreke no guta urugo.

Urukiko rwamurekuye nyuma y’uko ku wa 3 Gicurasi umugore we yari yarwandikiye agaragaza ko ahagaritse ikirego kandi ababariye umugabo we.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryagaragaje ko Ntazinda Erasme yatangiye gukora ibyaha by’ubushoreke no guta urugo muri Kanama 2023, aho yagiye kubana n’undi mugore nk’umugabo n’umugore.

Ibyo byatumye umugore we w’isezerano amuregera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rumuta muri yombi, mbere yo gushyikiriza dosiye ye ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha nyuma y’uko ikirego cyari kimaze guteshwa agaciro, na bwo bwagaragaje ko nta nyungu bwaba bugifite mu gukurikira ikirego kandi uwagitanze yarasabye ko gihagarara.

Ntazinda Erasme yahagaritswe ku kuyobora akarere ka Nyanza nyuma y’imyaka icyenda yari amaze akabereye umuyobozi.

Mbere yo kuyobora Nyanza, yari Perezida w’Ikipe ya Rayon Sports ya Volleyball.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *