Sylvestre Ntibantunganya wabaye Perezida w’u Burundi kuva mu 1994 kugeza mu 1996, yahawe inshingano zo kuzayobora indorerezi z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, mu matora ateganyijwe muri Tanzania ku itariki 28 Ukwakira 2020.
Kuri uyu wa gatanu ushize, Ntibantunganya yakiriwe i Arusha n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Umurundi mugenzi we, Luberat Mfumukeko, aho ibiro bishinzwe gutanga amakuru muri uyu muryango bivuga ko baganiriye ku mirimo itegereje itsinda ry’indorerezi azaba ayoboye.
Perezida Ntibantunganya yemeje ko iri tsinda rizakora ritikoresheje kandi ntaho rizaba ribogamiye. Ubwo Ijwi rya Amerika ryifuzaga kumenya icyo atekereza, yirinze kugira byinshi atangaza kubera ko itsinda ayoboye ritaratangira neza akazi karyo, ariko avuga ko mu byo azaba ashinzwe nta mananiza arimo.
Yijeje ko azagira byinshi atangaza ku nshingano ze amaze kugera i Dar es Salaam, agiye gutangira inshingano ze mu cyumweru gitaha. Biteganyijwe ko iri tsinda ry’indorerezi rizakurikirana imigendekere y’amatora mu bice bitandukanye bya Tanzania no muri Zanzibar, naho hazabera amatora ya perezida.
Iri tsinda riyobowe n’uwahoze ari perezida w’u Burundi rigizwe n’abantu 30 baturutse mu bihugu bitandukanye bigize umuryango wa EAC, inteko ishinga amategeko yawo, na komisiyo zigenga z’amatora muri bihugu biwugize, ariko nta muturage wa Tanzania n’umwe urimo mu rwego rwo kwirinda kubogama.
Muri aya matora y’umukuru w’igihugu muri Tanzania, Perezida John Pombe Magufuli wo mu ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi) uri ku butegetsi kuva mu 2015, azaba ahanganye n’abakandida 14 batavuga rumwe barimo Tundu Lisu uhagarariye ishyaka Chadema rikomeye mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi.


