Ntibisanzwe: Menya  icyaro kimwe aho  abagabo bavuga ururimi rutandukanye n’urw’abagore

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Nijeriya hari icyaro cyitwa Ubang giherereye muri Leta ya Cross River aho abagore bavuga ururimi rutandukanye n’urw’abagabo gusa ntibibabuze kumvikana.

Iki ni icyaro giherereye mu majyepfo y’igihugu, abenshi muri aba baturage ni abahinzi gakondo.

Mu kiganiro na BBC, aba baturage bavuze ko ari umugisha bahawe n’Imana ariko bakagaragaza ko ururimi rw’icyongereza rutangiye gukoreshwa muri iyi minsi by’umwihariko mu bakiri bato.

Umuyobozi w’iki cyaro, Oliver Ibang nk’uko BBC ibitangaza yifashishije abana be b’abakobwa yabasabye ko bavuga uko bita imyenda yo kwambara.

Mu gusobanura, umukobwa  yavuze ko bayita’ nki’ naho umukobwa avuga ko bayita ‘ ariga’

103061881 maninredcap
Umuyobozi w’icyaro cya Ubang, Oliver Ibang

Kugeza ubu, ntibirasobanuka neza impamvu abagabo bo muri Ubang bavuga uririmi rutandukanye n’urw’abagore .

Umuhanga mu by’amateka, Chichi Undie yavuze ko hari amagambo bahuriraho bose gusa agahamya ko amenshi ari ayo batandukaniyeho haba mu kuvuga no mu myindakire.

103061878 ubang words 640 nc
Uko amwe mu magambo abagabo bayavuga bitandukanye n’abagabo.

Ikindi gitangaje ni uko abana b’abahungu bato bakoresha ururimi rw’abagore gusa iyo bamaze kuba ingimbi batangira kuvuga uko ba se bavuga.

Iyumvire uko babisobanura

YouTube player

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *