Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un atangaza ko igisasu igihugu cye giherutse kugereragezwa, kizahitana mukeba, Koreya y’Epfo nta kabuza.
Igisasu giherutse kugeragerezwa mu nyanja y’Abayapani byavuzwe ko ngo kigenda ahantu hato ariko kigenda ibirometero 690 nk’uko Umugaba w’Ingabo za Koreya ya Ruguru zibivuga.
Perezida Kim avuga ko uku kugerageza ibi bisasu biba ari uguhangana n’ibyo yita ibikangisho igihugu cye gishyirwaho.
Avuga ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo bateganya gukorana imyitozo ya gisirikare mu kwezi gutaha ari igikorwa cy’ubushotoranyi ku gihugu cye. Yemeza ko ibi bigamije gutera igihugu cye nk’uko BBC ibitangaza.
Kim Jong-Un ati “ Nashimishijwe n’imikorere y’iki gisasu. Ntabwo bizorohera Koreya y’Epfo kukirida. Mukwiye guha agaciro aya amagambo.”
Ku ruhande rwa Koreya y’Epfo, ibi ngo yabifashe nk’iterabwoba rya gisirikare.
Ibi bikomeje guteza umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi ndetse n’umuceri Koreya y’Epfo yashakaga kuhoreza mu ya Ruguru bigaragara ko utazakirwa.


