Ntibyifashe neza ku mutoza Pep Guardiola

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bwa Manchester Citybatangaje ko Pep Guardiola yabazwe umugongo i Barcelona nyuma y’umukino iyi kipe yatsinzemo New Castle 1-0.Guardiola yari ‘afite ububabare bukabije bw’umugongo ari nabwo yafashe icyemezo cyo kujya gukorerwa ubuvuzi.

Itangazo ry’iyi kipe yashyize hanze, rigira riti”Iyo Guardiola adahari, umuyobozi wungirije Juanma Lillo azagenzura imyitozo kandi azakomeza imirimo kuri terefone kugeza Pep agarutse.Aha basobonaye ko n’ubwo uyu mutoza mukuru adahari bitazabuza ikipe gukina , icyakora ngo birashoboka ko nyuma y’imikino ibiri Man.City izakina na Sheffield United na Fulham adahari ikurikiyeho azayitoza.

Bagize bati”Biteganijwe ko azagaruka nyuma y’ikiruhuko mpuzamahanga kiri imbere. Abantu bose bo mu mujyi wa Manchester City bifurije Pep gukira vuba, kandi ategereje ko azagaruka i Manchester vuba.”

Ntabwo ari ubwambere Guardiola w’imyaka 52 ajyanwa mu bitaro kubera ibibazo by’umugongo kuko no muri Werurwe 2011 yarabazwe aza kongera kumererwa neza.Icyo gihe yajyanwe kwa muganga igitaraganya .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *