Ntidushobora kwemera ko Gicumbi ihinduka amarembo yo gusenya ibyagezweho — Min. Shyaka

Sangiza iyi nkuru

Gicumbi yabaye amarembo y’u Rwanda rushya, ntidushobora rero kwemera ko ihinduka amarembo yo gusenya ibyagezweho, ibiyobyabwenge na magendu bigomba gucika burundu ”, Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yabisabye abakozi bose b’Akarere ka Gicumbi, guhera ku rwego rw’Akarere kugeza ku rwego rw’Akagari, mu nama yamuhuje na bo mu ntangiriro z’iki cyumweru kuwa 12 Ugushyingo 2018.

Ni inama yari igamije kuganira k’uburyo bwo kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’abo bakozi, yitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara, Brig Gen Eugene Nkubito, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, ACP Eric Mutsinzi n’abandi bagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara y’Amajyaruguru.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abakozi b’Akarere ka Gicumbi kurushaho gusenyera umugozi umwe bagateza imbere Akarere kabo, kuko iterambere ryako ari bo rireba mbere na mbere.

Yagize ati, “ Akarere ka Gicumbi kari mu biganza byanyu, ni mpamvu mbasaba kurushaho gusenyera umugozi umwe, mugateza imbere Akarere kanyu, kuko iterambere ryako ari mwe rirerba mbere na mbere ”. Minisitiri Shyaka yakomeje asaba aba bakozi kwimakaza umuco wo kuvugisha ukuri no kwirinda amatiku hagati yabo, bakaba intangarugero ku bo bayobora.

Ikindi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abakozi b’Akarere ka Gicumbi ni ugukorera mu mucyo, kwirinda kubeshya (gutekinika) muri raporo zabo, kurwanya ruswa no kurwanya ibiyobyabwenge na magendu.

Minisitiri Shyaka agaruka ku biyobyabwenge na magendu yagize ati, “ Gicumbi yabaye amarembo y’u Rwanda rushya, ntidushobora rero kwemera ko ihinduka amarembo yo gusenya ibyagezweho, ibiyobyabwenge na magendu bigomba gucika burundu ”.

Ku ruhande rwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ko kimwe mu bibazo iyi Ntara ihanganye na byo, harimo ikibazo cy’ibiyobyabwenge, ko ariko Ubuyobozi bw’iyi Ntara bwafashe ingamba zo kubica burundu, kandi ko kugeza ubu intambwe imaze guterwa mu kurwanya ibyo biyobyabwenge ishimishije.

Abakozi b’Akarere ka Gicumbi na bo bakaba bijeje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ko impanuro yabahaye bagiye kuzishyira mu bikorwa, cyane cyane birinda gutekinika mu mibare batanga muri za raporo zabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *