Guverineri w’Intera y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred avuga ko u Rwanda atari ruto ashingiye ku kuba hari ibindi rurusha ubuso hirya no hino ku Isi.
Guverinero Mufulukye yabitangarije abaturage bo mu Kagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mwulire, Akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, ubwo yifatanyaga nabo mu Nteko rusange.
Avuga ko iterambere ry’igihugu ritava ku bunini bwacyo ahubwo ko ubumwe bw’abaturage n’ubuyobozi bwiza, aribyo bikigeza ku majyambere.
Ati “U Rwanda ntimukavuge ngo ni ruto,ntabwo ari ruto rwose. Ni igihugu gikomeye kuko hari n’ibindi bihugu turusha ubuso ariko igituma igihugu gitera imbere ni ugukorera hamwe kw’abagituye no kugira ubuyobozi bwiza. Ubuyobozi bwiza rero turabufite,Dukorere hamwe”.
Yakomeje abwira abaturage ko batagera ku iterambere mu gihe bakiri mu bibazo birebana n’amacakubiri, abana bata amashuri n’ibindi bishobora kuba inzitizi.
Ati “Hari ibintu tuba tutifuza kumva nk’abayobozi. Kumva ngo abana basibye ishuli bajya mu isoko, ntidushaka kongera kubyumva”.
Akomeza abasaba no kunga ubumwe, ati “Ubu hari utarabonye ingaruka z’amacakubiri? Dukwiye kumenya ko ibibazo iyo bije bitarobanura amoko, tugakorera hamwe nk’Abanyarwanda, tukunga ubumwe tugana mu iterambere ryihuta kandi rirambye.”
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab na we yasabye aba baturage gukomeza guharanira icyateza imbere imibereho yabo myiza, bityo akabashishikariza gutanga mituweli.
Ati “Ndagira ngo nongere mbashishikarize kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Mituweli, kuko bibafasha kwivuza mutarembeye mu ngo.Leta yabahaye amahirwe y’uko uzishyura mu kwezi kwa 7,8 n’ukwa 9 azajya ahita atangira kuvurwa. Ayo mahirwe ntabacike.”
Muri iyi Nteko rusange y’abaturage, hashinwe Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wayishyizeho, ikaba ikemurirwamo ibibazo by’abaturage kandi bakanayigiramo byinshi.



