Minisitiri w’ubwikorezi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba,kuri uyu wa Mbere ushize yari Kisangani mu murwa mukuru w’Intara ya Tshopo aho yavugiye imbwirwaruhame ikakaye yibasira u Rwanda na Uganda asaba urubyiruko kwitegura intambara.
Ni kuri uyu wa Mbere, itariki ya 3 Gashyantare 2025 i Kisangani aho yabwiye abaturage ko azi ubushake n’imbaraga zabo batakwemera ko umutekano wabo uhungabanwa n’ibihugu by’ibituranyi bibiri yavuze.
Ati: “Nzi ubushake n’imbaraga z’abaturage ba Tshopo …. Ntabwo tuzemera ko Abanyarwanda n’Abagande basubukura imvururu hano [ .. …]”

Yakomeje ashumuriza abaturage u Rwanda nkuko bisa nk’ibyabaye akamenyero mu mvugo z’abayobozi ba Congo aho bageze hose, asa nk’ubakangurira kwitegura kurwana n’u Rwanda.
Ati: “Ntabwo tuzongera kuba abacakara b’u Rwanda. Urubyiruko, kuva ku myaka 18, mwitegure. Muzatozwa, ijoro n’amanywa. Nyuma yaho, Perezida azategeka ko babaha intwaro “.
Ibi bije nyuma y’umunsi umwe Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko hari ibimenyetso biherutse kugaragara I Goma by’umugambi wari wapanzwe n’ihuriro rifasha ubutegetsi bwa Kinshasa harimo n’abacanshuro bari biteguye gutsinda M23 bagakomereza intambara mu Rwanda.


