Ntitwigeze twifuza M23 hano nta nubwo bakenewe muri Uganda — Minisitiri Oryem

Sangiza iyi nkuru

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 w’inyeshyamba z’Abakongomani baba mu nkambi bakusanyirijwemo nyuma yo kwamburwa ibirwanisho muri Uganda kuri ubu ngo nta kaze bafite muri iki gihugu kandi si ikibazo cya Uganda nk’uko minisitiri w’umutekano yabitangarije Reuters kuri uyu wa Kabiri.

Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Okello Oryem yatangaje ko atigeze amenya ko aba barwanyi babuze mu nkambi bacumbikiwemo nyuma y’aho hatangajwe ko bamwe muri bo bambutse umupaka bakajya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yongeraho ko kandi atabyitayeho.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Minisitiri Okello Oryem
Minisitiri Okello Oryem

Minisitiri Oryem yagize ati: “ Ntitwigeze tubifuza hano, ntitwigeze tubatumira hano, nta nubwo bakenewe muri Uganda .”

Yakomeje atangaza ko ibibazo bya M23 bireba guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’Umuryango w’Abibumbye atari Guverinoma ya Uganda bireba .

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *