Agasanduku k’itora n’ibikarimo byose byabuze mu karere ka Ntungamo mu gihe Abagande berekezaga ku matora, aho bivugwa ko abantu batatu baba bafite aho bahuriye n’iryo bura batawe muri yombi.
Agasanduku k’itora kagombaga gukoreshwa muri Rubare, mu Murenge wa Rushenyi mu Karere ka Ntugamo, kaburiwe irengero nyuma yuko ikamyo yahawe akazi ko gutwara ibikoresho mu biro by’itora itashoboye kugera aho yerekeza.
Ibura ry’aka gasanduku k’itora karimo impapuro zo gutoreraho zigera kuri 832 ni imwe mu mbogamizi nyinshi zimaze kugaragara muri aya matora ya 2021 nk’uko iyi nkuru dukesha NTV Uganda ivuga.
Umwanditsi w’Akarere ka Ntungamo, Latif Ngonzi, avuga ko udusanduku tw’itora tugera kuri 40 twagejejwe ku biro by’itora dudapfundikiye, ikibazo cyazamuye ibibazo ku bunyangamugayo bw’abayobozi b’akarere.
Abantu bagera kuri batatu biravugwa ko ari bo batawe muri yombi kubera ako gasanduku k’itora kaburiwe irengero.
Mbere y’uko amatora atangira abakandida ku mwanya wa perezida, by’umwihariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bakomeje gushimangira ko hakenewe ko igikorwa cy’amatora kigomba kuba mu mucyo.
Amabwiriza amwe ya komisiyo y’amatora mu gucungana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 mu matora yo kutirundira ahatorerwa bamaze gutora, biravugwa ko yasuzuguwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko bidashoboka ko amatora yaba mu mucyo abatora batemerwe kugumisha amaso ku majwi yabo.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, abakandida Robert Kyagulanyi w’ishyaka NUP, Mugisha Muntu wa ANT na Patrick Amuriat wa FDC basabye abayoboke babo kurinda amajwi yabo no gucungana ko udusanduku tw’amatora tutanyerezwa.


